Tariki ya 6 Werurwe 2013 mu murenge wa Shangi, akarere ka Nyamasheke mu ishuri ryisumbuye rya E.S Gafunzo ( ESGA) hatanzwe ibiganiro ku banyeshuri bahiga bari kumwe n’abayobozi babo. Umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga CIP Adrien RUTAGENGWA yakanguriye aba banyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka mbi ku myigire yabo, yabashishikarije kandi no gutanga amakuru ahantu hose haba harangwa ibiyobyabwenge.
Hatanzwe kandi ikiganiro cyo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana, irishingiye kugitsina, icuruzwa ry’abantu n’ishimutwa ry’abana. Abanyeshuri baganirijwe amoko yihohoterwa, basobanurirwa uko aya mahohoterwa ahagaze mu Rwanda,banasobanuriwe ibyaha bitandukanye bigaragara mu ihohoterwa n’ibihano byabyo.
Abanyeshuri bamaze guhabwa ibi biganiro bafashe ingamba yo gushyiraho amatsinda yo kurwanya ibyaha Club kandi biyemeza ko barwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse ko bazarwanya ihohoterwa bigishijwe haba aho bari cyangwa mungo batahamo.
Umuyobozi w’iki kigo cya ES Gafunzo KWITEGETSE Alexis yagaragaje ko ibiganiro nk’ibi bifitiye akamaro kanini abanyeshuri ndetse n’abarezi, akaba yifuza ko Polisi yajya iza kenshi gutanga ibiganiro nk’ibi muri iki kigo ayobora kuko bahungukiye byinshi batari bazi. Yashimiye Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamasheke kubera iyi gahunda nziza yo kwigisha urubyiruko ruri mu mashuri kwirinda ibyaha.
Ibiganiro nk’ibi bikaba byaranatangiwe mucyumba cy’inama cya EAV Ntendezi ku itariki ya 7 uku kwezi bihabwa urubyiruko ijana rw’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bari ku rugerero.
Kinyarwanda
English











