Kuri uyu wa mbere taliki ya 24 Kanama 2015, mu kigo gishyirwamo by’agateganyo inzererezi giherereye i Nyamasheke, mu murenge wa Kagano , abagiteraniyemo baganirijwe kuruhare rwabo n’urw’umuturage muri rusange mu kwicungira umutekano.
Muri iki kigo harimo abagera kuri 92 ; ab’igitsina gabo 90 naho ab’igitsina gore bakaba 2 ari nabo baba muri iki kigo.
Muri iki kiganiro umuyobozi wari ahagarariye Polisi akaba n’umuhuza w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage(DCLO) IP Deo MUTABARUKA yababwiye ko inzego z’umutekano burigihe zikenera ubufata nye n’abaturage kugira ngo zibashe kuzuza inshingano zazo neza, akaba ariyo mpamvu hashyizweho komite zishinzwe ibikorwa byo kwicungira umutekano kugera kurwego rw’umudugudu.
IP Mutabaruka yaboneyeho umwanya wo kwerekana abagize izo komite mu murenge wa Kagano no kubaha ibisobanuro birambuye ku nshingano z’abaturage mu kwicungira umutekano.
Mu byo yabibukije, harimo kwitabira amarondo, gutangira amakuru kugihe ku cyo babonye cyahungabanya umutekano, kumenya abinjira n’abasohoka mu midugudu n’utugari batuyemo , kwirinda ubusinzi ndetse n’ibiyobyabwenge, ibi byose bikaba bifasha mugukumira ibyaha bitaraba.
Iki kiganiro kandi cyari cyitabiriwe n’ushinzwe imiyoborerere myiza mu Karere ka Nyamasheke, Bwana Adolphe KANAMUGIRE. Mu mpanuro yagejeje kubari muri iki kigo, yashimangiye ko umutekano ari ishingiro ry’iterambere.
Bwana Kanamugire yagize ati” nk’uko umutekano tuwukeneye twese, ni ihame ko twese tugomba kugira uruhari mubikorwa by’umutekano ahasigaye tukabasha kugera ku iterambere rirambye”.
Yasabye kandi abari bahateraniye ko amasomo bakuye muri icyo kiganiro akwiye kubabera uburyo bwo kunoza imikoranire yabo myiza n’inzego z’umutekano ndetse n’ izindi nzego z’ubuyobozi, hagamijwe gutahiriza umugozi umwe.Yarangije ashimira Polisi y’u Rwanda ku ngufu ishyira mu kwigisha abaturage uruhare rwabo mu kwicungira umutekano.
Kinyarwanda
English











