Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyamasheke: Abatwara za moto barakangurirwa kubahiriza amategeko y’umuhanda

Polisi ikorera mu karere ka Nyamasheke yagiranye inama n’abakora umwuga wo gutwara za moto bakorera bo mu murenge wa Kanjongo maze babakangurira kwirinda amakosa yo mu muhanda igihe twaye moto.

Inspector  of Police  Deo Mutabaruka  yakanguriye abo bamotari  bibumbiye mu ishyirahamwe  COTRAMONYA kwirinda impanuka zo muhanda bubahiriza  amategeko kandi bakirinda gukora ikosa ryo kwanga guhagarara  igihe ufite ububasha  abibasabye, kuko ari ikinyabupfura gike n’imyitwarire itari iya kinyamwuga.

Yasabye abamotari kwirinda gupakira ibirenze ubushobozi bwa moto,kubahiriza amatara yo ku muhanda , kandi bakagira uruhare mu kwicungira umutekano, abakangurira gutwara moto bafite ibyangombwa byose bisabwa,gutanga service nziza , gutangira amakuru ku gihe kucyahungabana umutekano buri wese akarushaho kuba ijisho rya mugenzi we.

Onesphole Nsengimana uhagarariye ishyirahamwe COTRAMONYA  yashimye inama n’impanuro bahawe , maze biyemeza kujya bakorera mu mucyo birinda akajagari .Yavuzeko bagiye gukangurira abanyamuryango babo kujyabagira ikinyabupfura,isuku , kwambara ingofero n’imyenda byabugenewe, gutangira amakuru ku gihe kandi bakajya bifatira bamwe muribo batubahiriza amategeko.