Ubu butumwa bukangurira abarobyi bo mu karere ka Nyamasheke kubahiriza amategeko agenga umwuga wo kuroba amafi babugejejweho tariki ya 12 Werurwe 2014.
Aba barobyi basanzwe bakora akazi ko kuroba amafi mu kiyaga cya Kivu byabaye ngombwa ko bagenerwa ubutumwa na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamasheke, kuko byagaragaye ko hari bamwe bakora uwo mwuga ku buryo butubahiriza amategeko bityo umusaruro w’amafi ukaba muke.
Nyuma yo kuganira n’abo barobyi mu kagari ka Kibogora, Umurenge wa Kanjongo, hakurikiyeho igikorwa cyo kwangiza imitego yo mu bwo bwa kaningiri itega amafi yitwa isambaza, kuko iyo mitego ikoreshwa mu buryo butemewe n’amategeko ikaba yangiza isambaza zitarakura.
Imitego yangijwe ni 256 ikaba yaragiye ifatwa mu bihe bitandukanye ,ikaba ikoreshwa mu burobyi bukorerwa mu kiyaga cya Kivu mu buryo butemewe n’amategeko. Iyi mitego ikaba yaragiye ifatwa na Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu mazi .
Uretse kwangiza iyo mitego itemewe, hanangijwe n’urumogi rungana n’ibiro 25, uru rumogi rukaba rwarafatanywe abantu batandukanye ndetse n’imanza zabo zikaba zararangije gucibwa n’inzego z’ubutabera.
Ibi bikorwa byose byo gukangurira abarobyi gukora uwo mwuga ku buryo bwubahirije amategeko, kwangiza imitego yabo ndetse no kwangiza ibiyobyabwenge by’urumogi ,byabaye ku bufatanye bwa Polisi ikorera muri karere ka Nyamasheke, ubuyobozi bw’ako karere ndetse n’ubushinjacyaha bukorera mu karere ka Nyamasheke.
Twababwira ko ibyangijwe byose bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 67n’ibihumbi 600.
Kinyarwanda
English











