Abanyeshuri bagera kuri 330 bo mu rwunge rw’amashuri rwa Kiziba mu kagari ka Karusimbi, umurenge wa Bushenge , akarere ka Nyamasheke n’abarezi babo, kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Nzeri, baganirijwe na Polisi ikorera muri aka karere uko barushaho ku rwanya ibiyobyabwenge n’ihohoterwa rikorerwa mu muryango.
Inspector of Police (IP) Philippe Abizera ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha, yagaragaje isano iri hagati y’ibiyobyabwenge n’ihohoterwa rigaragara hirya no hino mu miryango.
Yagize ati” Ibiyiobyabwenge bifatwa nk’intandaro yo gukora ibyaha bitandukanye aho uwabikoresheje aba adatekereza nkuko bikwiye, usanga aribo bakora ibikorwa by’urugomo, gufata abana ku ngufu, ndetse no guhohotera abo babana mu muryango’’.
IP Abizera yakanguriye abana b’abakobwa kujya birinda umuntu wese wabashukisha ibintu bikaba byabaviramo guterwa inda imbura gihe cyangwa bakajya gucuruzwa mu mahanga.
Yagize ati” Muracyari batoya, mubanze mwige ibyo mushaka byose muzabigeraho Mujye mwirinda umuntu uwo ariwe wese wabashukisha impano cyangwa ababwira ko agiye kubashakira amashuri meza n’akazi hanze y’igihugu.”
Umuyobozi w’ishuru rya Kiziba,Isiraguma Juliette yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yabahaye ibiganiro bikangurira abanyeshuri n’abarezi kwirinda ibiyobyabwenge, n’ibyaha bifitanye isano.
Yagize ati”Tuributsa abanyeshuri n’abarezi ko urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’ ihohoterwa bitakagombye guharirwa Polisi yonyine, ahubwo abanyarwanda muri rusange bakwiriye kumva ko bibareba bityo bagahagurukira kubirwanya birinda ababashuka kandi batanga amakuru y’aho bigaragaye”.
Mukamana Anne Marie umunyeshuri uhagarariye abandi, yibukije bagenzi be ko icyo ushaka kuba cyo ugitegura ukiri ku ishuri.
Mukamana yasoje yizeza Polisi n’ubuyobozi bw’ishuri ubufatanye mu rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge n’ihohoterwa, binyuze mu matsinda arwanya ibyaha bitandukanye akorera muri iri shuri, banatangira amakuru kugihe.
English









