Trending Now

Nyamasheke: Abantu babiri bafatanywe ibiro 22 by’urumogi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamasheke iragira inama abagifite umugambi wo kwishora mu biyobyabwenge kubihagarika kuko uretse kwangiza ubuzima bwabo n’igihombo kubabicuruza ntakindi bazabikuramo.

Ibi Polisi y’u Rwanda yabisabye abaturage  mpumpera z’icyumweru gishize nyuma y’umukwabo wo guhiga abatunda bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge mu gihugu wa fatiwemo  Ntagahinda Anastase w’imyaka 26 y’amavuko  wafatanwe ibiro 20 by’urumogi na Mukabudaraza Aimee Maria w’imyaka 36 y’amavuko afatanwa  ibiro 2 by’urumogi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira,avuga ko aba  bombi bafatiwe mu mudugudu wa Gisheke ,mu kagari ka Nyarusange , Umurenge wa Kirimbi biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: ’’ Twahawe amakuru  ko hari abantu bakuye urumogi muri cyimwe mu bihugu by’abaturanyi bakarujyana mungo zabo, dukoze umukwabo kwa Ntagahinda hafatirwa ibiro 20 mugihe murugo rwa Mukabudaraza hafatiwe ibiro 2 by’urumogi.’’

CIP Gasasira akomeza agira  inama abakomeje kubyishoramo  kubireka kuko ntanyungu bazigera bakuramo.

Yongeye ati:’’ Ibiyobyabwenge nta zindi ngaruka bigira uretse igihombo  kuko mugihe bifashwe bitwikwa amafaranga washoye agapfa ubusa kandi ugafungwa, ukaba ubaye umutwaro ku muryango wawe,  ndetse n’Igihugu muri rusange kuko witabwaho kandi udakora.’’

CIP Gasasira asoza avuga ko ingamba zo kurwanya ibiyobyabwenge zakajijwe ubicuruza ntamahirwe azabigiriramo.

Yagize ati:’’ Ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano biri ku isonga  mubihungabanya umutekano kuko bitera ubikoresha kwishora mubyaha bitandukanye birimo urugomo, amakimbirane yo mungo inzego zitandukanye zikaba zarahagurukiye kubirwanya hagamijwe kubaka u Rwanda ruzira ibiyobyabwenge.’’

Aba bombi baramutse bahamwe n’icyaha bahanwa n’ingingo ya 594 mugitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda aho iteganya ko

Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).