Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyamasheke: Abamotari barashishikarizwa gukora neza akazi kabo

Abakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto bo mu karere ka Nyamasheke barashishikarizwa gukora akazi kabo neza birinda amakosa amwe namwe akunze gukorwa mu gihe bari mu kazi kabo. Ibi babisabwe mu nama bakoranye n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamasheke tariki ya 17 Mutarama.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyamasheke SP Jules Rutayisire yasabye abo bamotari kwirinda umuvuduko ukabije kuko ariwo ntandaro y’impanuka zituma habaho gutakaza ubuzima. Yakomeje asaba abo bamotari ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka zitandukanye haba ku buzima bwabo ndetse no mu kazi muri rusange.

Abitabiriye iyo nama ni abari mu mashyirahamwe yitwa cotramonyi na Ctramocyi bakaba kandi bara sabwe kujya batanga amakuru y’ikintu icyo aricyo cyose gishobora guhungabanya umutekano kugira ngo habeho gukumira hakiri kare.