Ubu bujura bwabaye ahagana saa mbiri za mugitondo zo ku itariki ya 3 Ugushyingo bukorerwa ku kigo nderabuzima cya Kibingo, umurenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke. Bwamenyekanye ari uko abaturage bari hafi aho babonye abagabo batatu binjiye mu cyumba cyari kibitswemo za mudasobwa maze bagasohokanamo eshatu. Cyakora umugambi wabo warabapfubanye kuko abaturage bahise babakeka babatesha kunoza umugambi wabo baratabaza ndetse bagira n’uruhare mu kubata muri yombi.
Aba bajura bakaba bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kanjongo na Gihombo mu gihe Polisi igikora iperereza ryimbitse ngo imenye kurushaho amakuru arambuye kuri ubu bujura.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba Superintendent (SP) Hamza Vita yashimiye cyane aba baturage bagize uruhare mu gufata bariya bajura. Yakomeje avuga ko ubufatanye bw’abaturage na Polisi mu guhanahana amakuru hagamijwe kurwanya abakora ibyaha bumaze kugera ku rwego rushimishije bityo akaba asaba ko bwakomeza.
SP Hamza Vita yasabye kandi ibigo bikora imirimo itandukanye kujya bakoresha abazamu bafite ubushobozi kandi b’inyangamugayo. Ikindi yasabye ni uko ibyo bigo byajya bibika ibikoresho ahantu hizewe hatakorohereza ibirebana n’ibikorwa by’ubujura.
By’umwihariko, yasabye urubyiruko kwitabira imirimo bakirinda ubunebwe cyangwa se ubuzererezi kuko ari bimwe mu bishobora kubashora mu bikorwa bibi nk’ibyavuzwe hejuru. Aba bagabo bibye mudasobwa icyaha kiramutse kibahamye bashobora guhanishwa igifungo cyagera ku myaka ibiri nk’uko bikubiye mu ngingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda.