Abagize urubyiruko rw'abakorerabushake mu karere ka Nyamagabe basabwe kugira uruhare runini mu guhangana n’ibibazo byugarije imibereho myiza y’abaturage cyane cyane bibanda ku kibazo cy’imirire mibi n'ingaruka zayo nka kimwe mu bibangamiye ituze ry’abatari bake batuye mu karere ka Nyamagabe.
Ni nyuma y'umuganda wabaye kuri uyu wa 13 Ukwakira Urubyiruko rw'abakorerabushake ku rwego rw'Igihugu ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda bahuriyemo n'izindi nzego zitandukanye mu Murenge wa Kitabi mu karere ka Nyamagabe.
Muri uyu muganda imiryango itanu(5) itishoboye niyo yubakiwe, buri muryango wubakiwe ubwiherero, akarima k'igikoni, kandagira ukarabe ndetse buri muryango worozwa ihene imwe.
Umuyobozi w'akarere ka Nyamagabe Uwamahoro Bonaventure yashimiye ubufatanye mu iterambere bukorwa n’urubyiruko rw’abakorerabushake, abasaba gukomeza kugira uruhare mu kubungabunga imibereho myiza y’abaturage, barushaho kurwanya imirire mibi nk’ikibazo cyugarije aka karere.
Yagize ati “Imibereho myiza y’abaturage mukwiye gukomeza kuyishyigikira kandi mu gashyira imbaraga mu gukemura ibibazo byugarije abaturage birimo n’imirire mibi n’ibindi nk’uko murimo mu bikora muri iki gihe.”
Assistant Inspector of Police AIP Daniel Niyibizi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’izindi nzego hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha yavuze ko umutekano utagerwaho, abaturage bagifite ibibazo by’imibereho mibi.
“ Iyo umuturage yishimiye uko abayeho nibwo umutekano uba umugeraho neza kuko umutekano ntibivuze gusa ko nta byaha cyangwa intonganya n’akarengane bigaragara, ahubwo binavuze ko abaturage babona iby’ibanze byose bakeneye mu buzima.”
Yasabye uru rubyiruko gukomeza gufatanya n’inzego zitandukanye gokara ibikorwa bigamije imibereho myiza y’abaturage kandi rugafata iyambere muri gahunda zo kwicungira umutekano kuko ngo ariwo shingiro rya byose.
Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake ku rwego rw’Igihugu Murenzi Abdallah yavuze ko nk’urubyiruko bazakomeza gufatanya n’izindi nzego mu iterambere ry’umuturage kugira ngo igihugu kirusheho gutekana mu mpande zose.
Ati “Tuzakomeza guharanira iterambere y’abanyarwanda kugira ngo turusheho kugira igihugu gitekanye. Imibereho myiza y’umuturage tugomba kuyigira iyacu.”
Abitabiriye uyu muganda basabwe kuba imboni za bagenzi babo, bakumira ibyaha kandi bakagerageza kumenya abantu batazi neza bashobora guhungabanya umutekano.
Abaturage batuye mu murenge wa Kitabi n’indi mirenge ihana imbibi n’ishyamba rya Nyungwe basabwe kugira uruhare mu kwicungira umutekano bafatanyije n’inzego z’umutekano,bakajya batangira amakuru ku gihe bakarwanya abantu bashaka guhungabanya umutekano w’Igihugu.
Kinyarwanda
English











