Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyamagabe: urubyiruko rwo mu nkambi ya Kigeme rwakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge

Urubyiruko rurenga 300 ruri mu nkambi ya Kigeme iherereye mu karere ka Nyamagabe mu ntara y’Amajyepfo, kuri uyu wa gatatu tariki ya 6 Kanama, baganirijwe ku bubi bwo gukoresha ibiyobyabwenge n’ingaruka z’ihohotera rishingiye ku gitsina, banasabwa gufatanya n’inzego zibishinzwe gukumira no kurwanya ibyo byaha mu nkambi.

Ibi biganiro bikaba byarateguwe na Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’umuryango Plan Rwanda.

Umugenzacyaha mu karere ka Nyamagabe (DJPO) Inspector of Police (IP) Emmanuel Mugabe wari uhagarariye Polisi, yavuze ko kugirango baze gukora ubukangurambaga mu nkambi ya Kigeme, ari uko hari urubyiruko ruba muri iyo nkambi rwari rwarafatiwe mu gucuruza no kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi bikorwa bitemewe n’amategeko.

Mukeshimana Judith wari uhagarariye umuryango Plan Rwanda, yasobanuriye urwo rubyiruko ingaruka z’ibiyobyabwenge n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, abasaba kwirinda ibigendanye nabyo anabakangurira gutanga amakuru y’umuntu wese wishora mu byaha.

Aha akaba yaragize ati:”Ibiyobyabwenge bifite ingaruka nyinshi ku rubyiruko zirimo gutwara inda zitateguwe, guta amashuri, gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, ubujura n’ibindi byaha by’urugomo” Yakomeje avuga ko urubyiruko rudafashe ingamba zo kubyirinda rwahura n’ingorane nyinshi kuko rwakwishora mu bikorwa bitemewe n’amategeko bihungabanya umutekano w’aho rutuye.

Uwavuze mu izina ry’urubyiruko ruba mu nkambi ya Kigeme yashimiye Polisi y’u Rwanda n’umuryango Plan Rwanda ku bw’amasomo meza kandi yubaka babahaye, anasaba ko ibiganiro nk’ibi byajya bibaho kenshi cyane cyane mu bihe by’ibiruhuko.