Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyamagabe: Umugore afunzwe akurikiranyweho guha ruswa umupolisi

Umugore witwa Nyirahabimana Salim w’imyaka 50 afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Gasaka mu karere ka Nyamagabe, aho akurikiranyweho icyaha cyo guha umupolisi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10. Ibi byabaye tariki ya 24 Ukuboza  2015.  

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana yagize ati:” Byari ahagana saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo ubwo abapolisi bacu bari mu muhanda mu kazi kabo gasanzwe ko kubungabunga umutekano wo mu muhanda. Noneho bahagarika imodoka yari itwaye abagenzi ya Coaster ivuye mu karere ka Rusizi yerekeza mu Mujyi wa Kigali.  Mu gikorwa cyo kuyigenzura basabye Nyirahabimana Salim ibyangombwa by’imizigo ibiri y’ibitenge yari afite arabibura. Yasohotse mu modoka, maze ashyira amafaranga ibihumbi 10 mu  mufuka w’umupolisi amubwira ngo amubabarire areke agende.”

CIP André Hakizimana yakomeje avuga ko uwo mupolisi atabyihanganiye kuko yahise afatana uwo mugore ayo mafaranga maze amushyikiriza inzego za polisi zimukuriye. Yagize ati:” kuba uriya mugore yarafashwe bitatunguranye kuko abapolisi bagomba kurangwa n’imyitwarire myiza no gukora akazi kinyamwuga. Iyi myitwarire myiza iranga abapolisi bituma abaturage bagirira icyizere Polisi y’u Rwanda mu kazi kayo ko kubacungira umutekano”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo  arakangurira abaturage muri rusange kwirinda gutanga no kwakira ruswa  kandi bakajya batanga amakuru ku gihe ku kintu cyose kinyuranyije n’amategeko.

Ingingo ya 641 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cy’u Rwanda igira iti” Umuntu wese uha undi muntu, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse kumuha, wamuhaye ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ibinyuranyije  n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze  imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda  yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze   cyangwa yashatse gutanga”.