Polisi ikorera mu karere ka Nyamagabe ifunze umugabo witwa Nsabimana Jean w’imyaka 25, utuye mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Mata.
Aho mwijoro ryo kuwa 26 yafatanwe amafaranga y’amakorano angana n’ibihumbi mirongo itanu( 50,000 frw) akaba yari agizwe n’inote za bitanu , iza bibiri ndetse n’iz’igihumbi.
Uyu mugabo akaba yafashwe agerageza kugura ibicuruzwa mu maduka mu murenge wa Gasaka.
Umucuruzi witwa Judith Mukaneza amaze kubona ko ahawe amafaranga y’amahimbano akaba yahise abimenyesha polisi ikorera muri ako Karere ihita imuta muri yombi.
Ubu akaba afungiye kuri station ya polisi ya Gasaka igihe hagikorwa iperereza kugira ngo hamenyekane aho yavanye ayo mafaranga.
Nsabimana akaba yavuze ko ayo mafaranga yayahawe n’undi mugabo (udavuzwe amazina ye) ngo ajye akoresha ayo mafaranga ku isoko.
Nsabimana akaba yemera icyaha akanagisabira imbabazi akavuga ko n’abandi bantu bakwiye kumenya ko gukoresha amafaranga mahimbano ari icyaha.
Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa polisi muntara y’amajyepfo CSP Hurbert Gashagaza akaba yakanguriye abacuruzi muri rusange ko bakwiye kujya babanza gususuma amafaranga baketse yose mbere yuko batanga ibicuruzwa byabo kubantu batandukanye cyane ko bibateza igihombo igihe habayeho igura n’igurishwa hakoreshezwe amafaranga y’amakorano.
CSP Gashagaza akaba yasabye abantu ko bajya bamenyesha inzego za polisi vuba kandi ku gihe amakuru yose yahungabanya umutekano ndetse n’ubukungu bw’igihugu.
Uyu mugabo naramuka ahamwe ni cyaha azahanishwa Ingingo ya 604 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda aho iyi ngingo ivuga ko Umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose ibintu byose byakwitiranywa n‟amafaranga cyangwa izindi mpapuro zivunjwamo amafaranga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z‟agaciro k‟amafaranga y‟amahimbano.
Kinyarwanda
English











