Mu gihe Polisi y’u Rwanda yorohereza abatunze ibinyabiziga ikohereza imodoka yayo isuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga mu turere kugirango abashaka iyo serivise bayisange hafi y’aho batuye, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 Kamena ubwo iyo modoka yari yasanze abatunze ibinyabiziga mu karere ka Nyamagabe, umugabo witwa Djumatatu Ibrahim w’imyaka 34 ubwo yari yaje gusuzumisha ubuziranenge bw’imodoka ye yo mu bwoko bwa Toyota Corolla ifite pulake RAA 368 H, akaba yarashatse guha ruswa y’ibihumbi 10.000 umupolisi wari uri mu kazi kugirango amureke ace ku bandi imodoka ye isuzumwe mbere, uwo mupolisi ntiyamwihanganira ahita amuta muri yombi.
Djumatatu ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gasaka mu gihe iperereza rikomeje.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo Chief Superintendent of Police (CSP) Hubert Gashagaza, yashimye ubunyangamugayo bw’uwo mupolisi wanze guhesha isura mbi Polisi y’u Rwanda, akaba yavuze ko muri Polisi y’u Rwanda ruswa ari ikizira.
Yakomeje yihanangiriza abashaka kugerageza abapolisi babaha ruswa ko batazabihanganira kuko bazi ko ruswa ari icyaha gihanwa n’amategeko, aho yavuze ko “bazajya bafatwa bagashyikirizwa ubutabera”.
Kinyarwanda
English











