Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyamagabe: Polisi yakanguriye abaturage kugira uruhare mu kwicungira umutekano

Ku bufatanye n’inzego z’ibanze Polisi ikorera mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Cyanika baganirije abaturage bo muri uwo murenge kugira uruhare mu kwicungira umutekano bakumira ibyaha birimo ibiyobyabwenge ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butubahirije amategeko.

Ibi byaganirijwe abaturage bagera kuri 800 baturutse mu midugudu 8 igize akagari ka Mugali mu murenge wa Cyanika , kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Gashyantare.

Ibiganiro byatanzwe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyamagabe Supertendent of Police (SP) Gaspard Rwegeranya ari kumwe   n’umuyobozi w’umurenge wa  Cyanika Mudahunga Callixte.

SP Rwegeranya yabwiye abaturage ko bagomba kuba abambere muguharanira umutekano wabo birinda icyashaka kuwuhungabanya, ibi akaba yarabibabwiye ahereye ku kirombe kiri mu murenge wa Cyanika gicukurwamo amabuye ya colta gikunze guteza umutekano muke ku baturage bagituriye.

Yagize ati:”Umutekano n’ikintu gikomeye k’ibanze tugomba guha agaciro kubuzima bwacu kuko iyo ubuze ubuzima burahungabana n’imikorere ikaba mibi. Nk’abaturage rero mufite uruhare mu kwicungira umutekano wanyu n’uw’igihugu muri rusange. “

SP Rwegeranya avuga ko iki kirombe gifitwe mu nshinga na Kompanyi yitwa Cyusa ltd gikora ku turere dutatu aritwo Nyamagabe, Huye na Nyanza bityo abaturage  bakitwikira ijoro bakaza gucukura muri icyo kirombe bigatuma biteza umutekano muke.

Yaboneyeho gusaba abaturage ko bagomba guhaguruka bakarwanya uwariwe wese washaka guhungabanya umutekano wabo bagatangira amakuru ku gihe ndetse bakanakaza amarondo  kugira ngo n’uwitwikiriye ijoro afatwe ataragira icyo ahungabanya. 

SP Rwegeranya akomeza asaba abaturage kwirinda gukora ubucukuzi butemewe n’amategeko dore ko bishobora kubaviramo impfu za hato na hato kuko aho baba bari gukorera umutekano waho utizewe neza; yaboneyeho gusaba ba nyiri kompanyi kugira abazamu bemewe ndetse no gushakira abakozi   ibikoresho by’ubwirinzi n’ubwishingizi ku mpanuka igihe hari umukozi wagirira ikibazo mu kazi.

Yasoje abasaba kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge kuko bikunze kuba intandaro y’ibindi byaha biteza umutekano muke.

Mudahunga Callixte umuyobozi w’umurenge wa Cyanika yabwiye abitabiriye ibi biganiro ko bakwiye kwirinda ibiyobyabwenge,kujya mu birombe nta ruhushya babifitiye dore ko iyo bagiyemo nta burenganzira bagahura n’impanuka usanga hari abahatakariza ubuzima kuko inzego z’ubuyobozi zitabonye amakuru  ngo hakorwe ubutabazi.

Yabasabye kandi kugira isuku, kuko isuku n’umutekano bijyana, abasaba kurwanya igwingira ry’abana bita ku mirire myiza.

Abaturage bishimiye izi nama bahawe maze bizeza ubuyobozi ko buri wese agiye kuba ijisho rya mugenzi we batangira amakuru ku gihe.