Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyamagabe: Polisi yakanguriye abanyeshuri kwirinda ibyaha

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamagabe kuri uyu wa 18 Mata yaganirije abanyeshuri barenga 300 bo mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya Mulico giherereye mu murenge wa Gasaka, ibakangurira kugira uruhare mu kwirinda ibyaha, cyane cyane ibiyobyabwenge n’ingarka zabyo.

Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage (DCLO) mu karere ka Nyamagabe Assistant Inspector of Police (AIP) Daniel Niyibizi, yabasabye kwirinda kwishora mu byaha cyane cyane kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge.

Yababwiye ati:”Ibiyobyabwenge bigira ingaruka ku buzima bw’ubikoresha, mwebwe nk’abanyeshuri rero byanatuma mudatsinda neza amasomo yanyu bikanabaviramo guta ishuri. Iyo unywa ibiyobyabwenge uba ushyira ubuzima bwawe mu kaga kuko binagutera kwishora mu bindi byaha birimo ubujura, gukubita no gukomeretsa, n’ibindi.”

Yakomeje avuga ati:”Kubera ko akenshi abakora ibi byaha baba babitewe n’ibiyobyabwenge, niyo mpamvu tugomba guhagurukira rimwe tugafatanya mu kubirwanya, mukagaragariza abayobozi  umuntu wese mubonanye ibiyobyabwenge cyangwa ubinywa.”

Niyibizi yanaboneyeho umwanya wo kubwira abo banyeshuri ko n’abangavu baterwa inda zitifuzwa, rimwe na rimwe baba banyweye ibiyobyabwenge, ibi bikaba byababera n’intandaro yo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye zirimo na SIDA.

Aip Niyibizi yasoje asaba ubuyobozi bw’ikigo kujya bukora igenzura mu banyeshuri ngo barebe niba nta biyobyabwenge birimo, bagakorana inama n’ubuyobozi bw’inzego z’umutekano ndetse n’ababyeyi bagakangurirwa uruhare rwabo mu kurwanya ibiyobyabwenge, anabagira inama ko abanyeshuri bakwibumbira mu matsinda yo kurwanya ibyaha (Anti crime clubs) kuko agira akamaro aho abanyeshuri bahurira hamwe bakareba uko bakwirinda ibyaha.