Trending Now

Nyamagabe: Polisi yakanguriye abanyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge no kubirwanya

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamagabe kuri uyu wa mbere Tariki 08 UKwakira yasuye abanyeshuri bo mu rwunge rw’amashuri  rwa Notre Damme de la Paix  giherereye mu murenge wa Cyanika.

Mu biganiro Polisi yatanze, yakanguriye aba baneyshuri kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge cyane cyane buri munyeshuri akamenya inshuti abana nazo , bakirinda kugendera mu matsinda y’abana b’ingeso mbi(Ikigare).

Ni nyuma y’aho mu minsi ishize muri iki kigo hari umunyeshuri yafashwe anywa  urumogi  akavuga ko yashutswe na rumwe mu rubyiruko rw’inshuti ze zitiga agendana nazo.

Mujawayezu Priscah, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage  yasabye abanyeshuri  cyane cyane abakobwa  kwirinda kwiyandarika  bagakomera ku mpanuro baba barahawe n’ababyeyi babo mbere y’uko baza kwiga.

Yagize ati:”Mugomba kwirinda kujya mu ngeso z’ubusambanyi , bizabafasha kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse n’inda zitateguwe.muge muzirikana impanuro ababyeyi banyu baba barabahaye mugiye  kuza kwiga.”

Muri ibi biganiro Polisi yari ihagarariwe n’umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa byayo n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha (DCLO)mu karere ka Nyamagabe, Assistant Inspector of Police(AIP) Daniel Niyibizi.

Mu kiganiro yatanze yagaragarije aba banyeshuri ko nta kiza cyo gukoresha ibiyobyabwenge ,abagaragariza ingaruka mbi zabyo haba ku buzima bw’ubikoresha ndetse no kubuzima bw’Igihugu.

Yagize ati:”Ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw’umuntu  ntashobore kugira ibitekerezo bizima,agatangira  gukora ibyaha bimukururira kujya muri gereza.Igihugu kikahatakariza imbaraga ndetse uwafunzwe n’umuryango we bagasubira inyuma mu bukungu.”

AIP Niyibizi yakomeje asaba aba banyeshuri kumenya inshuti bagendana nazo , buri muntu akaba ijijo rya mugenzi we. Ni nyuma y’aho mu minsi mike muri iri shuri hari umwe mu banyeshuri wafashe anywa urumogi akavuga ko ari inshuti ze z’urubyiruko zamushutse.

Yagize ati:”Mugomba kumenya inshuti zanyu, buri muntu akaba ijisho rya mugenzi we, mwagira uwo mubona ari mu ngeso mbi mukihutira kubibwira abayobozi banyu cyangwa inzego z’umutekano.”

Yakomeje ashimira aba banyeshuri ndetse n’ubuyozi bw’ikigo uburyo bihutiye gutanga amakuru bakimara kubona umunyeshuri arimo kunywa urumogi.Abasaba gukomeza kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha batangira amakuru ku gihe.

Ibi biganiro byari byitabiriwe n’abanyeshuri  bagera kuri 200,nabo bakaba barishimiye ibiganiro bahawe basezeranya gukomeza ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha batangira amakuru ku gihe babinyujije muri Clubs zabo zo kurwanya ibyaha zirimo iyo kurwanya ibyaha ( anti-Crimes Clubs)  ndetse n’iyo kurwanya  ibiyobyabwenge (anti-drugs Clubs).Basabye kandi ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda kujya bubasura kenshi bukabaha  ibiganiro ku kurwanya no gukumira ibyaha

Basabye ubuyobozi bwa Polisi kujya bubasura kenshi bukabaha  ibiganiro ku kurwanya no gukumira ibyaha.