Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyamagabe: Polisi yafashe inzoga zitemewe n’amategeko

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere  ka Nyamagabe, yakoze umukwabu ifata ibintu bitandukanye birimo inzoga z’inkorano zingana na litiro 400 abantu bakekwaho kwenga izo nzoga z’inkorano, Moto 1 idafite ibyangombwa, imiti y’amatungo ndetse n’ iyo kwa muganga.

Abafashwe bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gasaka.

Uyumukwabu ukaba  wari wateguwe mu rwego rwo gukumira no kurwanya ibyaha bitandukanye mu karere ka Nyamagabe.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka  Nyamagabe Superintendent of Police (Supt.) Janvier  Ntakirutimana yasabye abaturage kwirinda inzoga z’inkorano kuko ziba zitujuje ubuziranenge, bityo zikaba zigira ingaruka mbi ku buzima bwabo.

Supt. Ntakirutimana yakomeje avuga ko izi nzoga z’inkorano arizo ntandaro y’urugomo rubera hirya no hino mu miryango, aboneraho n’umwanya wo gusaba abaturage kujya batungira agatoki inzego z’umutekano abantu bakora izi nzoga ndetse n’abacuruza ibiyobyabwenge kugira ngo habeho kurwanya no gukumira ibyaha bitaraba.