Ku makuru yatanzwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze ku mugoroba wo kuwa 30 Werurwe Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Kaduha mu kagari ka Murambi yafashe abagabo Batatu batemaga ibiti mu ishyamba rya Leta bakabitwikamo amakara ibindi bakabibazamo imbaho. Abafashwe ni uwitwa Simugomwa Vincent w’imyaka 37, Habimfura Thomas w’imyaka 31 na Sibomana Athanase.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko amakuru yatanzwe n’umwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze wabasanze mu ishyamba agahita abimenyesha abapolisi.
Yagize ati: “Hari hashize iminsi ishyamba rya leta riri ahitwa muri Rebero tubona ritemwa tukayoberwa abaritema, nyuma dufatanyije n’abayobozi mu nzego z’ibanze dutegura uko twazafata abo bantu. Umwe mu bayobozi yaje kuduha amakuru hafatwa bariya Batatu ubu haracyashakishwa abandi Batatu bafatanyaga.”
CIP Twajamahoro avuga ko abafashwe bafatanwe imifuka ibiri y’amakara ariko hari amakuru ko andi bari bamaze kuyagurisha, akomeza avuga ko iryo shyamba ryari rimaze gutemwa ahantu hanini. Yasabye abaturage kumenya agaciro k’amashyamba bakirinda kuyangiza uko biboneye.
Ati: “Icyo dukangurira abaturage ni uko amashyamba afatiye runini abaturage n’igihugu muri rusange kuko niyo akurura imvura tubona, atanga umwuka mwiza ku baturage batuye muri kariya gace byongeye kandi amashyamba afata ubutaka ntibutwarwe n’isuri.”
Yakomeje asaba buri muturage kumva no gusobanukirwa akamaro ko kubungabunga amashyamba, ati nihagira ubona uwangiza ishyamba ntamuhishire ahubwo yihutire gutanga amakuru hakiri kare. Yabibukije ko nta n’umuturage wemerewe gusarura ishyamba rye atabifitiye uburenganzira yahawe na goronome.
Abafashwe uko ari Batatu bashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Kaduha kugira ngo hakorwe iperereza.
Itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.
Ingingo ya 59 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW).
Kinyarwanda
English











