Polisi ikorera mu karere ka Nyamagabe intara y’Amajyepfo kuri uyu wa gatatu tariki ya 3 Nzeri yataye muri yombi umusore witwa Ndagijimana Albert ufite imyaka 25 y’ amavuko utuye mu kagari ka Karambo umurenge wa Kibirizi, ukekwaho kwica nyina umubyara amuziza ko yamwambuye amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana abiri (200,000Frw)
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Chief Superintendent of Police (CSP) Hubert Gashagaza yavuze ko intandaro y’ubu bwicanyi ari uko Ndagijimana yigeze kubitsa nyina ariya mafaranga, hanyuma yayamusaba ntahite ayabona, ngo nibwo yamukubise ifuni mu mutwe inshuro eshatu kugeza ubwo amusize ari intere.
Ngo abaturanyi baratabaye bajyana uwari wakubiswe mu bitaro bya Kigeme ariko apfira mu nzira ataragera ku bitaro.
Ndagijimana ubu ufungiye by’ agateganyo kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gasaka, yemera icyaha akanagisabira imbabazi.
CSP Gashagaza yavuze ko abaturage bazi uyu musore bavuga ko yari yarasaritswe n’ ibiyobyabwenge ndetse ko yajyaga arangwa no gutera amahane ku babyeyi be cyane iyo yabaga amaze ku binywa.
CSP Gashagaza yagaye iki gikorwa avuga ko ari icya “kinyamanswa”, anihanangirije abaturage gucika ku muco wo kwihanira, abagira inama ko igihe hari ufitanye ikibazo na mugenzi we akwiye kwiyambaza inzego z’ ubutabera ndetse n’ urwego rwa Polisi rubegereye.
CSP Gashagaza yasabye abayobozi b’inzego z’ ibanze cyane iz’ imidugudu n’ utugari kujya bafata iya mbere bagakemura ibibazo bijyanye n’ amakimbirane yo mu ngo mbere y’uko aya makimbirane avamo ubwicanyi.
Umuyobozi w’ Akagari ka Karambo, Karekezi Luis, yasabye abaturage ba Karambo kugira uruhare mu gukumira ibyaha bitandukanye bahanahana amakuru ku gihe na Polisi, kugira ngo abakekwa bafatwe bataragera ku mugambi wabo.
Uyu muyobozi kandi yasabye abaturage gukaza amarondo, kandi buri wese akaba ijisho rya mugenzi we.
Kinyarwanda
English











