Abagize inzego zunganira Polisi y’u Rwanda mu kubumbatira umutekano bo mu murenge wa Gasaka, mu karere ka Nyamagabe, bagera kuri 250, bagize inama y’umunsi umwe ku itariki 19 Gicurasi, basuzumira hamwe uko imikorere n’imikoranire imeze, maze bafata ingamba zirimo gukomeza no kurushaho guhanahana amakuru kugirango bakumire kandi barwanye ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko.
Abafashe izo ngamba ni abagize komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees-CPCs), abagize urwego rwunganira uturere mu mutekano (District Administrative Security Support Organ-DASSO), Inkeragutabara, n’abayobozi b’utugari.
Iyo nama yabereye mu kagari ka Ngiryi, yayobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Bayingana John.
Yitabiriwe n’ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere, Inspector of Police (IP) Ignace Nuwayo.
Bayingana yababwiye ko ubufatanye ari ingenzi kugirango bakumire, batahure kandi barwanye ibyaha, bityo barusheho kunganira Polisi y’u Rwanda mu kubumbatira umutekano w’aho batuye.
Yababwiye kujya buzuza ibitabo by’imidugudu neza kugirango barusheho kumenya abinjiye n’abasohotse mu duce bayobora, bityo bashobore gukumira ikintu cyose gishobora kuhahungabanya umutekano.
Bayingana yabashimiye ubufatanye busanzwe bubaranga mu kunganira inzego z’umutekano mu kubungabunga umutekano muri uyu murenge, maze abasaba kubukomeza.
Yabasabye kandi kuba intangarugero, barangwa n’imyitwarire myiza, n’ubunyangamugayo mu byo bakora byose.
Yagize ati:" Ntushobora gukangurira abantu kudakorara ibyaha, kubirwanya no kubikumira mu gihe ubikora cyangwa ugira uruhare mu kubikora. Ni ngombwa gutanga urugero rwiza."
IP Nuwayo yababwiye kurushaho kurwanya ibiyobyabwenge, birimo urumogi, kuko uretse kuba ubwabyo bibujijwe, bituma ababinyoye bakora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana.
Yabakanguriye kandi kugira uruhare mu kurwanya icuruzwa ry’abantu, no kujya bakangurira abaturage kutihanira, ahubwo bakegera inzego zibishinzwe kugirango zibagire inama no kubakiranura n’abo bafitanye ikibazo.
Umwe muri abo ba CPCs witwa Sibomana Benoit yazize ati: "Iyi nama yari ingirakamaro kuko twibukijwe ko ubufatanye ari ngombwa kugirango turusheho kunganira Polisi y’u Rwanda mu kubumbatira no gusigasira umutekano muri rusange."
Yashimiye ubuyobozi bw’umurenge na Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku nama zitandukanye babagiriye maze asaba bagenzi be kuzazishyira mu bikorwa.
Kinyarwanda
English











