Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyamagabe : Babiri bafashwe bakurikiranyweho kugurisha mituere de sante

Munyabarame David na Tuyisenge Sonia bari mu maboko ya Polisi mu karere ka Nyamagabe, aho bakekwaho icyaha cyo kugurisha abaturage mituelle mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Munyabarame David asanzwe ari umuyobozi w’ishami rya Mituelle mu kigo nderabuzima cya Genda mu murenge wa Musange mu karere ka Nyamagabe, naho mugenzi we Tuyisenge Sonia bareganywa iki cyaha akaba amwungirije kuri uyu mwanya.

Abakurikiranyweho iki cyaha, bafashwe na Polisi tariki ya 13 Kanama, mu mudugudu wa Kabakannyi akagali ka Genda.

Nkuko bitanganzwa na Polisi muri aka karere ngo, aba bombi bafashwe barimo baha abaturage inyemezabwishyu z’impimbano ndetse bakabaka amafaranga bababwira ko bagiye kubabonera mituelle de sante.

Polisi ikomeza ivuga ko, bafashwe bamaze kwakira amafaranga y’u Rwanda 165,500, bakaba bari bamaze guha izi nyemezabwishyu z’impimbano abaturage batandatu.

Abakurikiranyweho iki cyaha bemera ibyo baregwa bakabisabira imbabazi ndetse banasaba ko bakwemererwa bakishyura amafaranga bari bamaze kwaka abaturage. kuri ubu bafungiye by’agateganyo kuri sitasiyo ya Polisi ya Musange mugihe iperereza rigikomeje.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo, Chief Superintendent, Hubert Gasahaza yavuze ko Polisi yahawe amakuru n’abaturage bari bamaze kurabukwa ibikorwa by’aba bantu bityo binatuma Polisi ibasha kubafata bataragera ku mugambi wabo.

Yanenze iki gikorwa agira ati, ‘‘Ntabwo byumvikana uburyo abayobozi ubundi bacura umugambi nk’uriya wo kwambura abaturage mu gihe aribo bakabaye babashakira uburyo babona serivisi nziza.’’

Yagiriye inama abaturage kwirinda abantu abo aribo bose batekaho umutwe bagamije kubacuza utwabo. Yakomeje kandi ashimira abaturage batanze amakuru yatumye Polisi ibasha gufata bariya bantu, anasaba ko abaturage bakomeza umuco wo gutungira agatoki Polisi ku waba akekwaho icyaha icyo aricyo cyose bityo kugira ngo abanyabyaha bafatwe ndetse banashyikirizwe ubutabera.

Ingingo ya 611 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya ko, iyo guhimba inyandiko byakozwe n‟umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n‟undi ushinzwe umurimo w‟igihugu, igifungo kiba kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).