Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyamagabe: Ba mutima w’urugo n’Inkomezamihigo bakanguriwe kurwanya ibiyobyabwenge

Abashinzwe kurwanya ihohoterwa, bazwi ku izina rya "Mutima w’urugo" n’urubyiruko ruzwi ku izina ry’Inkomezamihigo, bo  mu karere ka Nyamagabe, bagera kuri mirongo inani, bakanguriwe kurushaho kurwanya ibiyobyabwenge, byo muzi w’ibyaha bitandukanye.

Aba ba "Mutima w’urugo"  bahagarariye inana nkuru z’abagore mu tugari no mu mirenge, bigize akarere ka Nyamagabe naho Inkomezamihigo, akaba ari urubyiruko ruhagarariye urundi muri izi nzego.

Ubu butumwa babuhawe ku itariki 25 Gashyantare, ubwo bari mu nama basuzumiragamo aho bageze bashyira mu  bikorwa ibyo bakuye mu mahugurwa bakoreye mu gihe cyashize mu kigo cy’amahoro cya Nkumba , giherereye mu karere ka Burera.

Iyi nama yabereye mu kagari ka Nyamugari, mu murenge wa Gasaka, yayobowe n’umuyobozi w’aka karere, Philbert Mugisha, wabakanguriye kongera umurava mu kurwanya ihohoterwa, ririmo irikorerwa abagore  n’abana no kwihutira gutanga amakuru ku gihe ku barikora.

Yagize ati: "Nta terambere rirambye rishobora kuba aharangwa n’ihohoterwa cyangwa amakimbirane; mukwiye  kongera ibikorwa by’ubukangurambaga mu kurirwanya, kimwe n’ibindi byaha muri rusange".

Mugisha yabasabye kurushaho gukangurira ababyeyi kwitabira ibiganiro bitangirwa mu "Mugoroba w’ababyeyi" no gukangurira  abaturage muri rusange kuba ijisho ry’umuturanyi no  kutihanira ahubwo bakagana  inzego zibishinzwe kugira ngo zibakiranure cyangwa zibahe  ubutabera.

Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda n’abaturage no gukumira ibyaha mu karere ka Nyamagabe, Inspector of Police (IP), Nuwayo Ignace wabwiye aba babyeyi n’urubyiruko ko ihohoterwa irikorerwa abagore n’abana riterwa ahanini n’ibiyobyabwenge, birimo urumogi, ndetse n’inzoga zitemewe mu Rwanda nka Kanyanga na chief Warage.

IP Nuwayo yakanguriye by’umwihariko urubyiruko kwirinda kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda agira ati: "Nta hazaza heza h’umunywi w’ibiyobyabwenge kuko bimutesha ubwenge, maze aho gukora kugira ngo yiteze imbere ku giti cye n’igihugu muri rusange agahugira mu gukora ibyaha".

Yakanguriye aba babyeyi n’urubyiruko kurwanya ibiyobyabwenge bivuye inyuma kuko nibyo muzi w’ibyaha bitandukanye anabasaba kuzajya batangira amakuru igihe byakozwe ndetse no ku babikora.​