Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyamagabe: Abayobozi bo mu nkambi y’impunzi ya Kigeme bahuguwe ku buryo bwo kurwanya no gukumira ibyaha

Abayobozi bo mu nkambi  y’impunzi z’Abanyekongo  ya Kigeme iherereye mu kagari ka Kigeme, ko mu murenge wa Gasaka, mu karere ka Nyamagabe, ku itariki 16 Ukuboza 2015, bahuguwe ku buryo barwanya no gukumira ibyaha muri iyo nkambi babereye abayobozi kugira ngo irusheho kurangwamo umutekano.

Umuyobozi w’iyi nkambi irimo abagera ku 18764 witwa Uwambayikirezi Rosette n’abayobora ibyitwa amakaritsiye na viraje bigize iyi nkambi ni bo bahuguwe.

Abahuguwe bose bagera kuri 78. Bahuguriwe muri iyo nkambi na Inspector of Police (IP) Ignace Uwayo,akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Nyamagabe.

Mu byo IP Uwayo yabigishije harimo ubwoko b’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana, ibitera abantu gukora  ibyo byaha, uko babirwanya , n’uko bamenyesha inzego zibishinzwe kugira ngo zifate ababikoze ndetse zifashe ababikorewe.

Yatangiye asobanurira abo bayobozi b’iyi nkambi ko ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikorwa akenshi n’abanyoye ibiyobyabwenge nk’urumogi n’inzoga zitujuje ubuziranenge zirimo izitwa Muriture, Ibikwangari , n’izindi.

Yababwiye ati:"Abanyoye ibiyobyabwenge bateza umutekano muke aho bari. Akenshi, uzasanga ari bo bakubise abantu no kubakomeretsa, gufata ku ngufu, cyangwa gusambanya abana. Ni yo mpamvu mukwiye gukangurira abo muyobora kutabinywa, kutabicuruza,no kutabikwirakwiza kandi bagaha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababikora."

IP Uwayo yababwiye kandi ko ibiyobyabwenge bishobora gutera uburwayi butandukanye ubinywa harimo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuza bitsina, kandi ko ingaruka zo kubifatanwa zirimo igifungo no gucibwa ihazabu.

Yababwiye ko bishobora kandi gushora uwabinyoye mu ngeso mbi nk’ubusambanyi buvamo rimwe na rimwe no gutwara inda zitateganyijwe no kuva mu ishuri ku rubyiruko rwiga, kujujubywa no kwirukanwa mu miryango kuri bamwe.

Yababwiye ati:"Mu nama mugirana n’abo muyobora, mujye mubigisha ingaruka z’ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge kandi mubakangurire  kubyirinda no kugira uruhare mu kurwanya inyobwa, itundwa, n’icuruzwa ryabyo ndetse n’ibindi byaha muri rusange."

Umuyobozi w’iyi nkambi yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku bumenyi yabahaye n’inama yabagiriye maze asaba abo afatanyije na bo kuyobora iyi nkambi kuzashyira mu bikorwa ibyo biyemeje no gusangiza ubumenyi bungutse abo bayobora.