Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyamagabe: Abanyeshuri basabwe kuba abafatanyabikorwa mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abanyeshuri bagera kuri 700 biga mu Ishuri ryisumbuye rya Sumba; riherereye mu murenge wa Gasaka, ho mu karere ka Nyamagabe basobanuriwe icyo ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari cyo, kandi  basabwa gutanga umusanzu mu kurirwanya no kurikumira.

Ubu butumwa babuhawe ku ya 2 Ukwakira n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu kubumbatira umutekano muri aka karere, Inspector of Police (IP) Ignace Nuwayo mu nama yagiranye na bo; yitabiriwe  n’abarezi babo.

IP Nuwayo yabasabye kuba abafatanyabikorwa mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina; batanga amakuru y’aho rigaragara.

Yababwiye  ati:"Polisi y’u Rwanda yashyizeho Ishami rishinzwe by’umwihariko  kurwanya no gukumira  ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.Yashyizeho kandi  Isange One Stop Centre, iki akaba ari Ikigo gishinzwe gufasha abakorewe iryo hohoterwa kibasuzuma, kubavura, no kubagira inama zirimo izijyanye n’amategeko."

IP Nuwayo yagize kandi ati:" Ingaruka z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina zigera ku bantu batari bake. Buri wese arasabwa rero kugira uruhare mu kurirwanya; atanga amakuru y’abarikoze n’abarikorewe. Namwe; nubwo muri bato murasabwa kuba abafatanyabikorwa mu guhindura imyumvire mibi irishingiyeho."

 Yabasabye kurangwa n’ubushishozi kugira ngo batagwa mu mutego w’abacuruza abantu no kutishora mu biyobyabwenge.

Yasoje abasaba kujya batanga amakuru y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuri nomero ya telefone itishyurwa 3512, naho amakuru y’iryakorewe abana bakayatanga ku 116 na 3029 (Isange One Stop Centre), cyangwa bakagana Sitasiyo za Polisi zibegereye.

Umuyobozi w’iri shuri, Joseph Sinayobye  yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bumenyi yahaye abo banyeshuri abereye umuyobozi, kandi abasaba gukurikiza inama yabagiriye.