Trending Now

Nyamagabe: Abanyeshuri bakanguriwe kurwanya ibiyobyabwenge

Abanyeshuri  n’abarezi babo  bagera ku 1507 bo mu rwunge rw’amashuri rwa Nkumbure  mu kagari ka  Nkumbure, umurenge wa Tare mu  karere ka Nyamagabe kuri uyu wa 24 Ukwakira, basabwe kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge mu mashuri kuko byangiza ireme ry’uburezi bikanagira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano.

Ni ibiganiro byatanzwe na Inspector of Police (IP) Marie Solange Bihoyiki ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira ibyaha mu karere ka Nyamagabe ari kumwe na Noel Baranyeretse umuyobozi w’iri shuri.

IP Bihoyiki yagaragarije abanyeshuri ko ibiyobyabwenge byangiza ubikoresha bikanahungabanya umutekano

Yagize zti “Uretse kuba ibiyobyabwenge byangiza ubuzima, kuri mwebwe abanyeshuri rero iyo wabigiyemo ukabikoresha cyangwa ukabicuruza bibangamira imyigire yanyu, ntimube mugishoboye kwiga, ejo hazaza hawe ukaba uhangije ukiri muto.”

IP Bihoyiki akomeza asaba aba banyeshuri ubufatanye mu kubirwanya batanga amakuru ku babicuruza.

Yagize ati “ Nimwe bayobozi b’ejo hazaza, ntibyagerwaho hari bagenzi banyu bataye ishuri kuko babaswe n’ibiyobyabwenge mukwiye gufasha inzego z’ubuyobozi    kubirwanya mutanga amakuru yaho bicururizwa.”

IP Bihoyiki yasoje asaba aba banyeshuri kwirinda ababashuka bababwirako bababoneye akazi n’amashuri meza hanze y’Igihugu.

Yagize ati “Isi y’ugarijwe n’icyibazo cy’icuruzwa ry’abantu aho hari abashuka abantu bakabajyana babijeje akazi n’amashuri meza kandi bo bagendereye kubakoresha ibikorwa by’urukozasoni n’ubucakara. Igihe hari ubikubwiye ukwiye kugira amakenga ukihutira kumenyesha inzego z’umutekano.’’

Noel Baranyeretse umuyobozi w’ishuri yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yafashe umwanya ikaza gutanga ikiganiro kubanyeshuri abereye  Umuyobozi anizeza ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge kuko bidindiza ireme ry’uburezi bikanaba intandaro y’ibyaha bihungabanya umutekano  .

Abanyeshuri ba GS Nkumbure Bijeje Polisi n’ubuyobozi bw’ishuri ko bagiye kurushaho kugira uruhare mu bikorwa bigaragariza urubyiruko ingaruka z’ibiyobyabwenge binyuze  mu nyigisho zizatangirwa mu ihuriro rirwanya ibiyobyabwenge ryashinzwe muri iri shuri.