Mu ijoro ryo kuri uyu wa 24 Ukuboza Polisi ikorera mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Musange mu Kagari ka Musangano ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano bafashe abantu bane barimo gushakisha amabuye y’agaciro mu isambu y’umuturage batabifitiye ibyangombwa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko umuturage wo mu Mudugudu wa Munini yatanze amakuru ko hari abantu bamaze iminsi bajya mu isambu ye bagacukuramo amabuye yo mu bwoko bwa gasegereti kandi batabifitiye ibyangombwa, bakamwangiriza imirima n’amashyamba.
SP Kanamugire yagize ati “Mu minsi ishize umuturage yaduhaye amakuru ko hari abantu baje bamukingirana mu nzu bajya mu isambu ye baracukura, barangije baragenda abura uko atabaza. Nyuma hari abahafatiwe bafite ibiro 49 by’amabuye yo mu bwoko bwa gasegereti ariko batabifitiye ibyangombwa. Bariya bane nabo bafashwe bari bagiye kuhacukura. Abaturage bahaye abapolisi amakuru, bajyayo basanga bataratangira gucura baryamye mu ishyamba ariko bafite ibikoresho byo gucukura.”
SP Kanamugire yagaragaje ko n’ubwo hariya hantu hataratangira gucukurwa cyane ariya mabuye y’agaciro, ariko Polisi igomba gukumira hakiri kare kuko ibyo bakora bitemewe n’amategeko.
Yagize ati “Bariya bantu nta cyangombwa bafite kibemerera gushakisha no gucukura amabuye y’agaciro hariya hantu. Byongeye kandi barimo kwangiza imirima y’abaturage ndetse n’ishyamba ririmo, barimo kurirandura.”
Yakomeje agaragaza ko bariya bantu bacukura mu buryo butemewe bashobora kurwanira muri biriya bikorwa bapfa amabuye y’agaciro, ikindi kandi kinababaje ni uko bazakomeza gucukura hakavuka ikirombe kinini kikaba cyabagwira bakahasiga ubuzima. SP Kanamugire avuga ko Polisi igomba gukumira ibyo bibazo byose bitaraba, anashimira abaturage badahwema gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe.
Abafashwe uko ari 4 bahise bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Musange.
Itegeko rigena ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri nimero 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018, mu ngingo ya 54, rivuga ko umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000RRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw'amabuye y'agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Kinyarwanda
English









