Abagize komite z’abaturage zo gukumira no kurwanya ibyaha 82 bo mu murenge wa Mbazi, bahawe ikiganiro ku gukomeza kuzuza neza inshingano zabo ; bakora amarondo anoze, batangira amakuru ku gihe y’ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano kugira ngo habeho gukumira. ubu butumwa babuhawe tariki ya 9 Werurwe, bashishikarizwa gukoresha neza ikayi y’abinjira n’abasohoka mu midugudu yabo ndetse buri wese asabwa kuba ijisho rya mugenzi we.
Ushinzwe imikoranire myiza hagati ya Polisi y’u Rwanda , abaturage n’izindi nzego mu karere ka Nyamagabe Inspector of Police (IP) Ignace Nuwayo, yabashimiye uruhare rwabo mu kubungabunga umutekano mu murenge wabo, ariko nanone abasaba kutadohoka, ahubwo bagaharanira kunoza ibyo bashinzwe.
Yabasobanuriye ko iyo amarondo akozwe neza bituma ibyaha bigabanyuka ndetse bikanacika burundu. IP Nuwayo yanabasabye kurwanya ibiyobyabwenge, bagatanga urugero rwiza mu baturage ndetse bakitabira umurimo n’ibikorwa bibateza imbere.
Yanakomeje kandi agira ati:” mujye musobanurira abatuye mu murenge wanyu ko kunywa ibiyobyabwenge, uretse kuba ari icyaha, binashobora gutera uwabinyoye uburwayi butandukanye ndetse uwabaye imbata yabyo ntabwo ashobora gukora kugira ngo yiteze imbere”.
Uwari uhagarariye umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mbazi Madamu Nikuze Blandine, yasabye abagize komite zo kwicungira umutekano muri uwo murenge kuba inyangamugayo mu byo bakora byose.
Yagize ati:” Ntawe utanga icyo adafite. Nk’abashinzwe gukangurira abandi kwirinda no kurwanya ibyaha mugomba gutanga urugero rwiza. Mugomba rero kubahiriza no gushyira mu bikorwa inama nziza Polisi yacu yabagiriye”.
Yasoje ashimira Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku kiganiro yabahaye, akomeza nawe yizeza ubufatanye n’imikoranire myiza n’umurenge muri gahunda yo kurwanya no gukumira ibyaha.
Nabo biyemeje gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha byose nk’uko biri mu nshingano zabo.
Kinyarwanda
English











