Muri gahunda yo gukomeza kubumbatira umutekano w’abaturage, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamagabe iri muri gahunda yo guhugura abagize komite z’abaturage mu kwicungira umutekano(CPCs).
Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Kabiri tariki ya 01 Ukwakira, Chief Inspector of Police Marie Solange Bihoyiki, ashinzwe uburere mboneragihugu no guhuza ibikorwa bya Polisi hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Nyamagabe yagiranye ibiganiro n’abagize komite za CPCs bo mu murenge wa Tare. Ni ibiganiro byari byitabiriwe n’abantu 178.
Mu biganiro bagiranye barebeye hamwe ibyaha bikunze kugaragara muri uyu murenge wa Tare birimo ihohotera rishingiye ku gitsina gukubita no gukomeretsa ndetse n’amakimbirane yo mu miryango.
CIP Bihoyiki yasabye abagize komite z’abaturage mu kwicungira umutekano(CPC) kujya begera abaturage mu midugudu ndetse no mu nama z’umugoroba w’ababyeyi ndetse n’inteko z’abaturage kugira ngo bumve ibibazo bafite babafashe kubishakira umuti hakiri kare.
Yagize ati: ”Abaturage babatoye babizeye, niyo mpamvu mugomba kujya mubaba hafi mugakurikirana ibibazo bafite mukabafasha kubikemura bitarabyara ikibazo kumutekano. Ibi kandi muzabigeraho mukora n’abayobozi mu nzego z’ibanze mu guhanahana amakuru.”
CIP Bihoyiki yasabye abagize komite za CPCs kujya barwanya ibiyobyabwenge ndetse n’izindi nzoga zitemewe kuko aribyo nshingiro y’umutekano muke mu baturage.
Ati: ”akenshi inzoga z’inkorano n’ibiyobyabwenge nibyo bituma abantu bakora ibyaha bitandukanye. Iyo bamaze kubisinda nibwo batangira guhohotera abo basize mu rugo, urugomo ndetse bamwe bagafata n’abana b’abakobwa ku ngufu.”
Yasoje yongera kubasaba gukorana bya hafi n’abayobozi mu nzego z’ibanze bahanahana amakuru ku kintu cyose cyahungabanya umutekano w’abaturage, abizeza ubufatanye igihe cyose bazaba babitabaje.
Abari bitabiriye ibiganiro bashimiye Polisi y’u Rwanda kuba ifata umwanya ikaza kubaganiriza ikabahugura ku nshingano zabo. Biyemeje gukomeza ubufatanye n’zindi nzego nk’uko byari bimeze ariko cyane cyane begera umuturage cyane ndetse banatangira amakuru ku gihe.
Kinyarwanda
English











