Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyamagabe: Abagize komite nyobozi mu nzego z'ibanze barahugurwa ku kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana

Abagize komite nyobozi kuva ku rwego rw'imidugudu kugeza ku rwego rw'umurenge barimo guhugurwa ku burenganzira bw'abana ariko cyane cyane imirimo mibi ikoreshwa abana.  Aya mahugurwa yatangiye kuva tariki ya 18 Gashyantare arangira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2020, arabera mu mirenge yose igize akarere ka Nyamagabe uko ari 17.  

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Gashyantare mu cyumba cy'inama cy'umurenge wa Gasaka habereye aya mahugurwa yari yitabiriwe  n'abagize komite nyobozi kuva ku rwego rw'umudugudu kugeza ku rwego rw'umurenge bose hamwe bari 173. Bahuguwe n'umupolisi ushinzwe uburere mboneragihugu no guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage mu karere ka Nyamagabe, Chief Inspector of Police(CIP) Marie Solange Bihoyiki  ari kumwe na Ineza Liliane ushinzwe imibereho myiza y'abaturage mu murenge wa Gasaka hari kandi Mukaremera Francine ushinzwe uburezi mu murenge wa Gasaka.

Afungura aya mahugurwa ku mugaragaro, Ineza Liliane ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Gasaka yibukije aba bayobozi uburenganzira bw 'abana abagaragariza ko imirimo mibi ikoreshwa abana ibagiraho ingaruka haba mu mikurire yabo ndetse no mu bitekerezo byabo.

Yagize ati:  “Umwana ukoreshwa imirimo mibi biramudindiza mu mikurire ye kuko kenshi usanga akora imirimo irenze imbaraga afite; ikindi kandi uyu mwana imitekerereze ye n’imyitwarire ye usanga ihuye n’abo bakorana ya mirimo kuko akenshi usanga abo bayikorana bamusha imyaka bityo akigana imico yabo akenshi iba itari ku myiza. Birakwiye rero ko twita k’uburere bw’abana bacu tubarinda imirimo mibi kuko ibagiraho ingaruka zinagera no ku muryango nyarwanda muri rusange.”

Yabakanguriye kujya bakurikirana ababyeyi n’abandi bose bafite inshingano ku mwana babakoresha imirimo mibi kugira ngo bahanwe.

Mu kuganira cya CIP Bihoyiki yakanguriye abitabiriye amahugurwa  ko kwita ku burenganzira bw’umwana no kumurinda imirimo mibi ari inshingano za buri wese; ababwira ko umuntu wese ufashwe akoresha umwana imirimo mibi n’undi wese wabigizemo uruhare ahanwa n’amategeko.

Yagize ati :  “Ntabwo kwita ku burenganzira bw’umwana bireba umubyeyi we cyangwa umwarimu bonyine; birareba buri muturarwanda wese.  Ibi rero bivuze ko umuntu wese asabwa kurinda umwana imirimo mibi aho amubonye ayikoreshwa akihutira gutangira amakuru ku gihe.”

Yabagaragarije imwe mu mirimo mibi  ivunanye ikoreshwa abana irimo gukoreshwa mu mirimo yo munsi y’ubutaka nko gucukura mu birombe by’amabuye y’agaciro, kumukoresha imirimo yo gukoresha imashini cyangwa se kumuteruza ibintu biremereye, ku mukoresha imirimo irahantu hashyuye  nk’ahashongesherezwa ibyuma, cyangwa ahantu bahonda amabuye, undi murimo uvunanye ni ugokoresha umwana mu ijoro cyangwa amasaha arenze, kumukoreshereza mu rusaku rwinshi, ku mugira umukozi wo mu rugo, ku mukoresha mu ibagiro, ku mubumbisha amatafari, kumujyana mu burobyi, kumushora mu biyobyabwenge no muyindi mirimo mibi. Yabibukije ko ibyo byose  bihanwa n’amategeko.

CIP Bihoyiki yakanguriye abagize izi komite kujya bagenzura aho batuye ko nta bana bahari bataye  amashuri, abo babonye babasubizeyo, ababyeyi babo  babakangurire kwita ku burere bw' abana no kumenya inshingano babafiteho.

Abahuguwe bashimiye Polisi y'u Rwanda n'ubuyobozi bw 'akarere ka Nyamagabe bateguye ayo mahugurwa biyemeza ko bagiye guhagurukira abahutaza uburenganzira bw'abana cyane cyane ababakoresha imirimo mibi ivunanye ndetse bigatuma bata ishuri.