Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyamagabe: Abagize CPCs basabwe gukomeza kugaragaza uruhare rwabo mu gukumira ibyaha

Mu rwego rwo kongerera ubumenyi no kuganira ku ngamba zo gukumira ibyaha, abagize komite zo kwicungira umutekano (CPCs) 120 bo mu murenge wa Gatare mu karere ka Nyamagabe, kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Nyakanga bakoze amahugurwa  y’umunsi umwe abongerera ubumenyi mu gukumira ibyaha.

Aya mahugurwa yabereye mu cyumba cy’inama cy’umurenge wa Gatare ayoborwa n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge Jean Marie Vianney Ndagijimana arikumwe na Chief Inspector of Police (CIP) Marie Solange Bihoyiki ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage no kubigisha uburere mboneragihugu(DPCEO) mu karere ka Nyamagabe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatare yasabye abitabiriye aya mahugurwa gutangira amakuru ku gihe y’ikintu cyose cyahungabanya umutekano.

Yagize ati “Umutekano niwo shingiro rya byose kandi kugira ngo ubashe kugerwaho neza ni uko buri wese awugiramo uruhare, aho umuntu abonye ikiza gishaka kuwuhungabanya akihutira gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe kuko aribyo bizatuma umutekano urushaho kuba mwiza.”

Uyu muyobozi yashimiye ubufatanye buri hagati y’inzego z’umutekano n’iz’ibanze, avuga ko ubu bufatanye bwatumye habaho igabanuka ry’ibyaha no gufata bamwe mu bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano.

Yasabye abagize komite zo kwicungira umutekano gukangurira abaturage gukomeza amarondo aho bakorera nk’imwe mu ngamba zo kurwanya no gukumira ibyaha.
CIP Bihoyiki yasabye abagize izi komite kuba umusemburo wo gukumira ibyaha birimo ibiyobyabwenge, amakimbirane yo mu ngo no kugaragaza aho aboneka ndetse n’ibindi byaha bihungabanya umutekano w’abaturage.

Ati “Nimwe mboni z’abaturage mu kwicungira umutekano, niyo mpamvu mukwiye kumenya amakuru yose yibibera mu ngo mushinzwe gucungira umutekano kandi mugakorana n’abaturage bya hafi na hafi kugira ngo mu bashe kumenya amakuru yose y’ibibera mu midugudu yanyu.”

Yongeyeho ati “Murabizi ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ariryo rikurura ibindi byaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, amakimbirane yo mu ngo n’ibindi bihungabanya umutekano w’abaturage. Murasabwa gufata iya mbere mu kubikumira mwihutira gutanga amakuru ku byabananiye kubikemura kugira ngo bikumirwe bitaraba.”

Nyuma y’amahugurwa abagize CPCs biyemeje gukorana bya hafi na hafi n’inzego z’umutekano baziha amakuru y’icyahungabanya umutekano cyose, bakagikumira kitaraba no gukangurira buri muturage mu midugudu bakoreramo buri wese kuba ijisho rya mugenzi we, bakumira icyaha kitaraba, batangira amakuru ku gihe kandi vuba.