Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Musebeya ku bufatanye n'inzego z'ibanze n'izindi nzego z'umutekano mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Gashyantare bakoze umukwabu wo gufata abenga bakanacuruza inzoga zitemewe zizwi ku izina ry’Ibikwangari, 13 bafashwe bikoreye litiro 425, bafashwe bazijyanye mu isoko ry'ahitwa Ruganda riherereye mu murenge wa Gatare nawo wo mu karere ka Nyamagabe.
Abenshi muri bo bakaba biganjemo urubyiruko ruri hagati y’imyaka 17 na 23, bane bafite imyaka 17 abandi bane bafite imyaka 20, babiri bafite imyaka 23, umwe akagira imyaka 21 mu gihe abandi babiri umwe afite imyaka 32 undi akagira 40. Aba bose bakaba bakorera uwitwa Bizimungu Elias utuye mu kagari ka Buteteri, umurenge wa Mushubi.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko gufatwa kw’aba bantu bose byaturutse ku makuru yatanzwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zo muri uwo murenge.
Yagize ati: “Abayobozi mu midugudu bari bafite amakuru ko mu rugo rwa Bizimungu Elias hakorerwa inzoga zitemewe kandi afite abantu batandukanye baza kuzirangura n’abandi bamufasha kuzenga no kuzijyana ku masoko no mu tubari ahantu hatandikanye mu karere. Ubuyobozi bukimara guha amakuru Polisi ikorera mu murenge wa Musebeya yahise itegura ibikorwa byo gufata abo bantu babigiramo uruhare.”
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Amajyepfo akomeza avuga ko aba bantu inzira banyuragamo bikoreye izo nzoga ku mutwe ari umuhanda wa Kaduha-Bushubi-Nkomane.
Ati: “Abapolisi bagiye muri uwo muhanda mu masaha y’urukerera maze abo bantu bose uko ari 13 baza bazikoreye bazijyanye mu isoko rya Ruganda bahita babafata bemera ko izo nzoga ari iza Bizimungu, abapolisi bagiye iwe basanga yabimenye yakinze aragenda ubu akaba arimo gushakishwa.”
Aba 13 bafashwe bakomoka mu mirenge ya Mushubi, Gatare na Mugano. Bavuze ko izi nzoga bazenga bifashishije amazi, amatafari (y’impunyu) atuma igikwangari gitukura bagashyiramo kandi isukari, ifumbire mvaruganda, umusemburo wa pakimaya n’ibindi.
Izi nzoga zamenewe mu ruhame rw’abaturage, abaturage bashimiye Polisi igikorwa cyiza yakoze cyo kumena izo nzoga kuko ngo ziri gutera ingaruka mbi ku baturage bazinywa ndetse baboneraho kuyisaba gukomeza gushakisha abazenga bakanazicuruza.
CIP Twajamahoro aha niho yaboneye gusaba abaturage ubufatanye kugira ngo abakora bakanacuruza izi nzoga bahashywe Ati: “Ntabwo izi nzoga zacika hatabayeho ubufatanye hagati yanyu nk’abaturage mutanga amakuru y’abazikora bakanazicuruza, muzi ingaruka zigira haba ku buzima bw’abazinywa ndetse no ku mutekano, murasabwa rero gutangira amakuru ku gihe kugira ngo izi nzoga zicike.”
Yasoje asaba abaturage kurwanya ibiyobyabwenge n'inzoga zitemewe no gutanga amakuru kubazenga n'abazicuruza cyane ko bigira uruhare mukwangiza urubyiruko kandi arirwo mbaraga z’igihugu n’umusingi w’iterambere.

Kinyarwanda
English









