Mu nteko ishinga amategeko kuri uyu wa gatanu taliki ya 10 ukwakira 2014 hateraniye inama nyungurana bitekerezo ku kurwanya ibyaha by’icuruzwa ry’abantu,kurwanya ibiyobyabenge ndetse n’ibyaha by’ihohoterwa, kubirwanya mu muryango nyarwanda, inama yari iyobowe na Madame Jeannette Kagame.
Iyi nama ikaba yari yitabiriwe n’abantu barenga 200 harimo abaminisitiri, abadepite, abayobozi b’intara n’uturere.
Nyakubahwa Madame Jeannette Kagame atangiza iyi nama yavuze ko icyaha cy’ubucuruzi bw’abantu cyane cyane abana b’abakobwa buri wese akwiye kumva ingaruka zacyo biryo ababyeyi bagafata ingamba zo kukirwanya cyane cyane ko umuryango nyarwanda ugomba gusenyera umugozi umwe mu nzira yo kugana ejo hazaza heza.
Muri iyi nama Nyakubahwa Madame Jeannette Kagame yavuze ko nta guhitamo guhari, u Rwanda rukwiye kurengera urubyiruko ku kibazo cy’icuruzwa ry’abantu kuko ari bo Rwanda rw’ejo hazaza.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel Gasana yagaragaje uko icyo kibazo giteye muri iki gihe mu Rwanda aho yagaragaje ko kuva muri 2009 mu Rwanda hakiriwe ibirego 150 by’icuruzwa ry’abantu, 90% ari abakobwa muri bo 82% bari hagati ya 18 na 35.
Aha umuyobozi wa polisi yavuze ko akenshi ibi ababikora babiterwa n’ubutamenya, ruswa, ikoranabuhanga ndetse n’imiterere imwe n’imwe y’imipaka iborohereza.
IGP Gasana yakomeje avuga ko icuruzwa ry’abantu abenshi bajyanwa mu bihugu by’i Burayi , Aziya, cyane cyane mu Bushinwa no muri Australia.
Yakomeje avuga ko ku kibuga cy’indege cya Kigali haherutse gufatirwa abagande12 bari bagiye gucururizwa i Dubayi hafatiwe kandi abarundi ndetse n’abahungu bane b’abanyarwanda.
Aha kandi umuyobozi wa polisi yavuze ko abakora ubu bucuruzi bw’abantu akensi bakoresha ingufu ,ubushukanyi ndetse n’ubumagendu ibyo bikaborohereza gushora abo bagiye kugurisha mu busambanyi, mu mirimo yo mu rugo cyangwa se bamwe bagakurwaho ibice bimwe byabo by’umubiri binagurishwa amafaranga menshi cyane.
Umuyobozi wa polisi yakomeje agaragaza ko hari ingamba zitandukanye zo gukumira no kurwanya ibi byaha cyane cyane hifashishijwe amategeko,kwigisha abaturage ,gukusanya ibimenyetso ndetse n’ikigo cya Isange one stop center igateganya ubuvuzi no kwita kubahohotewe byihuse kandi ikagira gahunda zihoraho zo kwigisha abaturage.
Minisitiri w’ubutabera Johnson Busingye avuga ko hagiye gushyirwaho uburyo bwo guhana by’intanga rugero ku buryo n’ubibonye azinukwa gukora ibyo byaha harimo kuvugurura amategeko, guhugura no kwigisha abashinzwe iperereza ry’ibanze no gutanga amahugurwa mu gukusanya,kurinda no gutanga ibimenyetso.
Yagaragaje ko hakiri ibihano bito ku bakora ibi byaha ukurikije n’ingaruka mbi zabyo aho yavuze ko mu gitabo cy’amategeko ahana y’Urwanda ingingo ya 250 n’iya 268 zihanisha hagati y’amezi atandatu n’imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi magana abiri kugeza kuri miliyoni 20 umuntu wese wakoze icyaha cyo gucuruza abantu ariko ku biyobyabwenge imyaka ntirenga irindwi. Ibi bikaba byazaganirwaho cyane ko ubu ibiyobyabwenge ari ikibazo mu mashuri, mu bana bacu ibyo bikaba bikwiye kuzatekerezwaho.
Kinyarwanda
English











