Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyagatare:Yafatanywe imiti ya magendu

Léonard Habamahirwe yafatanywe  imiti ya magendu itandukanye yari atwaye kuri moto ifite nomero RC 5745 ku ya 25 Mutarama.

Yafatiwe  mu mukwabo wakozwe na Polisi ifatanyije n’ingabo mu kagari ka Nyagatare, mu murenge wa Nyagatare.

Yafatanywe udukarito mirongo ine twa Coartem,imiti ikoreshwa mu kuvura marariya, n’ibinini ibihumbi bitatu bya Bactrim, byari mu macupa atatu,bikoreshwa mu kuvura uburwayi, burimo, ubwo mu matwi.

Mu bindi, harimo, udupaki mirongo itatu turimo ibikoresho bwifashishwa mu gusuzuma indwara ya marariya, bizwi ku izina rya Malaria Rapid Test Apparatuses.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’uburasirazuba, Inspector of Police (IP), Emmanuel Kayigi, yavuze ko, Habamahirwe yinjije iyo miti mu gihugu rwihishwa, ayivanye hanze yacyo, kandi ko, amakuru yatanzwe n’abaturage yagize uruhare mu ifatwa rye.

Yagize ati,“Ibi ntaho bitandukaniye no gucuruza ibiyobyabwenge, kuko byose bigira ingaruka mbi ku buzima by’ababinywa.”

Yakanguriye abaturage kwirinda bene ubu bucuruzi kuko buteza igihombo iguhugu.Na none, yabagiriye inama yo gukoresha ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé) aho gukoresha bene iyi miti ya magendu.

IP Kayigi yagize ati,”Hari ubucuruzi bwinshi bwemewe n'amategeko abantu bakora, aho kwishora muri bene ubu bucuruzi butemewe.Uretse kuba icyaha,gushora amafaranga muri bene ubu bucuruzi ni ukuyatwika”

Yakanguriye abaturage kuba ijsho  ry’umuturanyi,kandi bagatanga amakuru ku bacuruza imiti ya magendu n’ibindi byaha.

Kuva ku ya 1 kugeza ku ya 3 Ukuboza,umwaka ushize, ibihugu bihuriye muri Polisi mpuzamahanga (INTERPOL) byo mu muryango uhuza abayobozi bakuru ba za Polisi zo mu bihugu byo mu burasirazuba bwa Afurika (EAPCCO), byakoreye rimwe umukwabu wiswe “Operation Fagia” wari ugamije gufata no gukura ku isoko ibikoresho, ibiribwa n’ibinyobwa by’ibyiganano byinjiye muri ibyo bihugu mu buryo bwa magendu kandi  bitujuje ubuziranenge, hagamijwe kurinda ubuzima bw’abaturage b’ibyo bihugu n’ubukungu bwabyo.

Mu byafashwe,harimo ibinyobwa n’inzoga zitandukanye, amavuta yo kwisiga, imiti yo kwa muganga n’ikoresho byo mu buhinzi.

Ibyafashwe byose byari bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni cumi n’enye n’igice.