Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyagatare:Yafashwe atwaye amakarito77 ya Chief Waragi na litiro 20 za Kanyanga mu modoka

Misigaro Augustin, yafashwe  atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux, ifite nomero za  purake RAA 890T, yari irimo amakarito mirongo irindwi n’arindwi ya Chief Waragi na litiro makumyabiri n’ebyiri za Kanyanga.

Polisi ikorera mu karere ka Nyagatare, yamufatiye mu kagari ka Nyarupfubire, umurenge wa Rwimiyaga, ahagana saa cyenda z’ijoro , ku ya 12 Gashyantare.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburasirazuba, Inspector of Police (IP), Emmanuel Kayigi,yagize ati,"Ubukangurambaga bwa Polisi mu kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge, bwatumye bigabanyuka ku buryo bugaragara kuko abaturage, bamaze kumenya ububi bwabyo, barabiretse kandi barushaho gutanga amakuru ku babikora.

Ati,"Kubera ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi ku muryango nyarwanda muri rusange, niyo mpamvu buri wese akwiye kubirwanya yivuye inyuma".

IP Kayigi yavuze ko Misigaro afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare mu gihe iperereza rikomeje,kandi ko imodoka n’ibyayifatiwemo nabyo ariho birindiwe.

Yavuze ko ibyaha birimo ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, amakimbirane mu ngo, gusambanya abana ku mbaraga, no gufata ku ngufu, biterwa ahanini n’ibiyobyabwenge, kuko baba bataye ubwenge.

Yakanguriye abaturage kwirinda kunywa, gutunda no kugurisha ibiyobyabwenge no gutanga amakuru ku babikora.