Izi nzoga zitemewe zafatiwe mu mirenge ya Matimba na Kiyombe yo mu karere ka Nyagatare kuri uyu wa 30 Kanama; amakarito 53 yafatiwe mu murenge wa Matimba mu kagari ka Cyimbogo naho amakarito cumi n’icyenda(19) ya zebra afatirwa mu murenge wa Kiyombe mu kagari ka Kabungo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburasirazuba Chief Inspector of Police(CIP) Theobard Kanamugire yavuze ko abapolisi bari mu kazi kabo ka buri munsi ko gucunga umutekano baza gufata uwitwa barimo Izerimana Jean Pierre, Dusingizimana Jean Bosco , Ntahobari Assoumani, Nzabonomana Eric na Nteziryayo Jean D’Amour bikoreye aya makarito ya Zebra
Yagize ati’’ bafashwe mu masaha ya ninjoro ubwo bari bikoreye amakarito 19 hanyuma bayatura hasi bashaka kwiruka ariko abapolisi bahita babata muri yombi, andi makarito 53 yafatiwe mu kagali ka Cyimbogo aho yambutswaga ava mu gihugu cy’abaturanyi ariko abayambutsaga bakimara guhagarikwa na Polisi bayakubise hasi biruka bagana mu gihugu cya Uganda ari naho bari bayakuye.
CIP Kanamugire yakomeje avuga ko Zebra kimwe n’ibindi binyobwa nka Kanyanga biteemewe kunyobwa no gucururizwa ku butaka bw’u Rwanda , ababikora usibye kwica amategeko y’u Rwanda binabangiriza ubuzima ndetse bigatuma bishora mu byaha bitandukanye birimo amakibirane yo mu miryango; ihohoterwa rishingiye ku gitsina , gufata ku ngufu, gusambanya abana gukubita no gukomeretsa ubujura n’ibindi.
Yagize ati:’’ izi nzoga zitemewe mu Rwanda kimwe n’ibiyobyabwenge muri rusange biteza ubukene mu muryango nyarwanda kuko uwabinyoye ntacyo aba akimariye, ntakora kuko ibyakabaye bimuteza imbere we n’umuryango we abipfusha ubusa.
Yongeyeho ko abacuruza n’abatunda izi nzoga zitemewe mu Rwanda babireka bakagana uburyo n’amahirwe menshi leta y’u Rwanda yashyiriyeho abaturage ngo biteze imbere aho kwishora muri ibi bikorwa byangiza ubuzima bw’abanyarwanda, yanongeyeho ko iyo bafashwe bashyikirizwa inzego z’ubutabera bigatuma havamo gufungwa ndetse n’ibihombo.
English









