Nzabonimana Faustin, w’imyaka 29, afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare, aho akurikiranyweho guha umupolisi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bine na magana atanu ngo amurekure , nyuma y’aho amufatanye litiro eshanu za kanyanga.
Yafatiwe mu Kagari ka Nyagatare, mu murenge wa Nyagatare, ku ya 28 Mutarama.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’uburasirazuba, Inspector of Police(IP), Emmanuel Kayigi, yibukije abaturage ko, gucuruza,gutunda no kunywa kanyanga, ari icyaha gihanywa n’amategeko y’u Rwanda.
Yakanguriye abaturage kwirinda gutanga no kwakira ruswa kandi bagatanga amakuru ku babikora.
Yagize ati,” Ruswa imunga ubukungu bw’igihugu.Ituma serivisi n’uburenagnzira bihinduka ibicurizwa.”
Na none yagize ati,” Ibiyobyabwenge, uretse kuba icyaha,bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ababinywa.Nta mpamvu rero yo kwiyangiririza ubuzima ku kintu gishobora kurekwa.Ingaruka ntizigera ku wabifatiwemo gusa ahubwo zigera ku muryango we ndetse n’igihugu muri rusange.”
Yakanguriye abaturage kwirinda no gukumira ibyaha kandi bagatanga amakuru ku gihe ku babikora.
Kinyarwanda
English











