Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyagatare: Yafatiwe mu cyuho ashaka kwiba 520 000 by’amafaranga y’u Rwanda kuri konti y’undi muntu

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gatsibo, ku itariki 10 Kamena, yafatiye mu cyuho  Ntegerejimana Jerome agerageza kwiba amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 520 kuri Konti y’undi muntu mu ishami rya Banki y’Abaturage y’u Rwanda rya Kabarore.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba, Inspector  of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko Ntegerejimana, ukomoka mu kagari ka Rwenyemera, mu murenge wa Karangazi, mu karere ka Nyagatare, yafatiwe kuri ririya shami rya Banki y’Abaturage y’u Rwanda, ahagana saa munani yo ku gicamunsi ku itariki yavuzwe hejuru.

 IP Kayigi yasobanuye ko kuri uriya munsi, Ntegerejimana yabwiye uwari ugiye kwibwa  ,uri mu kigero cy’imyaka 58, kumuha irangamuntu ye, kugira ngo amwanzuze (kumubaruza) mu buyobozi bw’ibanze nk’umuturage wari uhimukiye vuba. Akimara kuyihabwa yashatse uburyo yanabona konti ye ya banki, niko kuyisaba nyir’amazu  yakodeshaga.

IP Kayigi yavuze ko nyir’amazu yayibwiye (konti) Ntegerejimana maze nawe ahita  ajya ku ishami rya Banki y’Abaturage y’u Rwanda, ishami rya Kabarore, yandika umubare w’amafaranga (520 000) ku rupapuro rwagenewe kubikurizwaho amafaranga, maze afata ya rangamuntu y’uwo yari agiye kwiba ndeste  n’urwo rupapuro yari maze kuzuza, abiha umukozi w’iri shami kugirango amuhe ayo mafaranga.

 IP Kayigi yagize ati” Uwo mukozi w’iri shami rya Banki y’abaturage y’u Rwanda yahise atahura ko Ntegerejimana ari umujura, maze ahita amenyesha Polisi , nayo ihita iza iramufata."

 IP Kayigi yagiriye inama abaturage kutajya bapfa gutanga nomero za Konti zabo cyangwa andi makuru ayo ari yo yose ajyanye n’imitungo yabo kuko bishobora gukurura ubujura nka buriya.

 Yakanguriye kandi Amabanki kimwe n’ibindi bigo bicunga imitungo y’abaturage harimo n’amafaranga kujya bashishoza kugirango bene bariya bajura batabaca mu rihumye bakaba bakwiba imitungo y’abaturage baba bababikiye cyangwa baba babacungiye.

 Yashimiye umukozi w’iri shami rya Banki y’Abaturage y’u Rwanda kuba yarahise amenyesha Polisi agira ati, "Kwihutira gutanga amakuru byatumye Ntegerejimana ahita afatwa."

 Yagize ati,"Abantu bakwiye gukora aho gutega amaramuko n’amakiriro mu kwiba ."

 Yazuze ko Ntegerejimana afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabarore mu gihe iperereza rikomeje.

 Aramutse  ahamwe n’icyaha, yahanwa hakurikijwe ingingo zikurikira zo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya repubulika y’u Rwanda.

 Ingingo ya 300 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 318  ivuga ko umuntu wese, abigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy’undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y’ubwambuzi, wiyitirira amazina atari yo cyangwa imirimo adafitiye ububasha cyangwa agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Ingingo ya 609 yo ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).