Ku wa Gatatu tariki 21 Ukuboza, Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n?izindi nzego z?umutekano n?abaturage mu karere ka Nyagatare, yafashe umusore w'imyaka 22 y'amavuko, wari utwaye kuri moto litiro 24.5 za Kanyanga n?ibilo 6 by?urumogi.
Uwafashwe ni uwitwa Muhire Sylvain bakunze kwita Kazungu wafatiwe mu mudugudu wa Mishenyi, akagari ka Mishenyi, Umurenge wa Rwempasha.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y?Iburasirazuba, superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko Muhire Sylvain yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'umuturage.
Yagize ati: ?Umuturage yaduhamagaye saa tatu z'ijoro avuga ko abonye umuntu uteze moto afite imifuka bicyekwa ko irimo ibiyobyabwenge. Muri ako kanya hahise hategurwa igikorwa cyo kubifata, uwatanzweho amakuru afatirwa mu Mudugudu wa Mishenyi, abapolisi barebye umuzigo yari afite basanga yafashe ijerekani n'amacupa yuzuye Kanyanga yose hamwe ingana na litiro 24.5 n?ibilo 6 by?urumogi apakira mu mifuka agamije kubihisha ahita atabwa muri yombi."
Amaze gufatwa yavuze ko ibi biyobyabwenge yafatanywe yari abikuye mu gihugu cya Uganda, ku kiraka yari yahawe n'umuntu atigeze agaragariza imyirondoro.
Yashyikirijwe urwego rw?igihugu rw?Ubugenzacyaha (RIB), kuri sitasiyo ya Rwempasha kugira ngo hakomeze iperereza mu gihe hagishakishwa abo bafatanyije.
Iteka rya Minisiteri y?ubuzima No.001/MoH/2019 of 04/03/2019 riteganya urutonde n?ibyiciro by?ibiyobyabwenge rishyira Kanyanga n?ibindi binyobwa byose bicuruzwa bidafite icyangombwa cy?ubuziranenge mu Rwanda mu cyiciro cy?ibiyobyabwenge byoroheje mu gihe urumogi rufatwa nk'ikiyobyabwenge gihambaye.
Ingingo ya 263 mu itegeko riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ivuga ko; umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y?imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10 ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje n'igifungo cya burundu n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30 ku biyobyabwenge bihambaye.

Kinyarwanda
English









