Kuri uyu wa 26 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Mimuri yafashe uwitwa Uzayisenga Pascal w’imyaka 26 y’amavuko afite litiro 26 za kanyanga n’udushashi 64 twa African gin biturutse mu gihugu cya Uganda.
Kanyanga ndetse n’ibindi biyobyabwenge nibyo biza ku isonga mu guteza umutekano mucye aho byagiye bigaragara,niyo mpamvu Polisi y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu kubirwanya.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police(CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko bari bafite amakuru yuko hari abaturage bakoresha inzira zitemewe bakinjiza kanyanga ndetse n’ibindi biyobyabwenge mu gihugu.
Yagize ati “Twari dufite amakuru yuko hari abaturage bambuka bakajya mu gihugu cya Uganda batanyuze ku mupaka bagiye kuzana ibiyobyabwenge natwe dukaza ingamba zo kubafata, ni muri ubwo buryo Uzayisenga yafatiwe ku musozi wa Gakoni afite iyo kanyanga n’inzoga izwi nka African gin.”
CIP Twizeyimana yaburiye abishora mu icuruzwa rya kanyanga n’ibindi biyobyabwenge ko Polisi y’u Rwanda itazahwema kubafata k’ubufatanye n’abaturage.
Yagize ati “Polisi y’u Rwanda ntizemera ko hagira abantu bangiza umuryango nyarwanda bakoresheje ibiyobyabwenge n’abatarafatwa bazafawa kandi bashyikirizwe ubutabera.”
Yakomeje avuga ko kanyanga ari kimwe mu biyobyabwenge byangiza iterambere ry’uwabyishoyemo, kuko usibye kubifatirwamo akabihanirwa n’amategeko bigira n’ingaruka ku buzima bw’ubikoresha ndetse bikanaba isoko y’ibindi byaha nko gukubita no gukomeretsa, amakimbirane yo mu miryango ndetse n’ibyaha byo gufata ku ngufu.
CIP Twizeyimana arasaba buri muturarwanda wese kubyirinda no kubirwanya, n’ushaka gukora ubucuruzi agakora ubwemewe n’amategeko.
Uzayisenga Polisi yamushyikirije urwego rw’ ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri station ya Karama ngo akuriranwe ku byaha acyekwaho.

Kinyarwanda
English










