Habimana Jean de Dieu w’imyaka 38 y’amavuko yafashwe akekwaho gutanga ruswa ku mu polisi kugirango arekure umuvandimwe we wafashe azira gucuruza ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa zebra warage.
Ku wa 20 Ukuboza nibwo Habimana yafatiwe mu murenge wa Nyagatare mu kagari ka Barija.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire avuga ko Niyonsenga Elyse akimara gufatanwa zebra waragi Habimana yaje akurikiye abapolisi bamufashe agashaka kubaha ruswa.
Yagize ati “Twahawe amakuru n’abaturage batuye mu murenge wa Rwimiyaga ko Niyonsenga ari umucuruzi w’ibiyobyabwenge bityo dutegura ibikorwa byo ku mufata.”
Akomeza avuga ko nyuma yo gufatana Niyonsenga inzoga zitemewe zo mu bwoko bwa zebra warage Habimana Jean de Dieu yaje ashaka guha ruswa abapolisi.
Yagize ati “Yahamagaye umwe mu bapolisi amubwira ko ashaka ko baganira ku kibazo cya Niyonsenga, mu kuhagera yaje amuha amafaranga ibihumbi 30 frw amubwirako akwiye kureba uko abigenza umuvandimwe we akarekurwa.”
CIP Kanamugire yasabye abaturage kwirinda gutanga no kwakira ruswa kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ki kanimakaza ingeso y’akarengane.
Yagize ati “Ruswa imunga ubukungu bw’igihugu ikanimika umuco w’akarengane kuko aho yashinze imizi serivisi zose zigurwa ruswa kabone niyo zaba zitangirwa ubuntu. Ubwo udafite ibyo atanga yamera ate, amategeko adahannye uyitanze n’uyakira?”
Itegeko rihana ruswa mungingo yaryo ya 4 riteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Kinyarwanda
English











