Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyagatare: Yafashwe agerageza guha Umupolisi ruswa

Habanabakize Thomas w’imyaka 35 kuri uyu wa 18 Kamena yafashwe na Polisi ikorera mu karere ka Nyagatare umurenge wa Tabagwe, ubwo yashakaga guha umupolisi ruswa y’amafaranga ibihumbi 10  ngo arekure umunyacyaha.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Hamudun Twizeyimana yavuze ko uyu mugabo Habanabakize yashatse gutanga ruswa ku mupolisi kugira ngo hafungurwe Shumbusho Charles wari wafatiwe mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge

Yagize ati “Nyuma y’uko Polisi  ifashe umugabo wakoraga ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge haje undi ashaka guha umupolisi amafaranga kugira ngo bamurekure, ahita afatwa.”

Yakomeje avuga ko uyu mugabo Shumbusho yafashwe mu bikorwa byo gukumira no kurwanya  ibiyobyabwenge, agifatwa yarafite telefone yakoreragaho ubwo bucuruzi, mu gihe yaragifatwa yahamagawe n’abandi bakoranaga bamubaza niba atafashwe, bamenye ko yafashwe bihutira kujya kuri Polisi bashaka kumufunguza aribwo Habanabakize yageragezaga gutanga ruswa.

CIP Twizeyimana yakomeje abwira abantu kwirinda gukora ibinyuranyije n’amategeko kuko amategeko aberaho kuyubahiriza iyo atubahirijwe neza ubikoze arabihanirwa kandi ni nabyo ntandaro yo gukora ibyaha bihungabanya umutekano.

Ati “Iyo itubahirije amategeko bigira ingaruka k’umutekano, bikimakaza gukora ibyaha bitandukanye birimo no gucuruza ibiyobyabwenge ndetse no kubikoresha kandi twese tuzi neza ko aho byageze umutekano uba muke bitewe n’ingaruka zabyo.”

CIP Twizeyimana yakomeje asaba abaturage kwirinda gushaka serivise mu buryo bwihuse kandi bunyuranyije  n’amategeko kuko ariyo ntandaro  yo gukora ibinyuranyije n’amategeko.

Gutanga cyangwa kwakira Ruswa niho haturuka ingaruka nyinshi mu mitangire mibi ya serivise, bityo buri wese akwiye kuba ijisho rya mugenzi we kugira ngo ruswa ibashe gukumirwa ireke kumunga ubukungu bw’igihugu.

Habanabakize Thomas akimara gufatwa yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Nyagatare kugira ngo ibyo akurikiranweho bikorweho iperereza.

Aramutswe ahamwe n’icyaha cyo gutanga ruswa yahanishwa ingingo ya 4 mu Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.