Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyagatare: urubyirukorw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha biyemeje kurwanya akarengane

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare n’abagize ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha muri ako karere, bagiranye inama ku itariki ya 9 Werurwe, biyemeza gukomeza kugirana ubufatanye,  batanga amakuru ku karengane n’ibibazo by’abaturage kugira ngo bishakirwe umuti.

Iyo nama yari iyobowe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyagatare Chief Superintendent of Police (CSP) Johnson Sesonga,  ikaba yari iteraniyemo abahuzabikorwa b’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha bo mu mirenge yose 14 y’ako karere.

Nk’uko umutekano ariwo shingiro rya byose, muri iyi nama hemejwe ko amakuru y’icyawuhungabanya icyo aricyo cyose ndetse n’ibyaha muri rusange, agomba gutangirwa ku gihe kandi vuba,  hagamijwe kubikumira bitaraba. Abitabiriye iyo nama kandi biyemeje ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge, gukumira no kurwanya inda zitateguwe cyane cyane mu bigo by’amashuri, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no kurwanya ikoreshwa ry’amasashi atemewe.

Akarere ka Nyagatare bitewe n’imiterere yako ndetse n’imipaka yako, hanyuzwa ibiyobyabwenge bitandukanye cyane cyane kanyanga n’inzoga zo mu masashi nka  chief waragi, zebra waragi na African gin.  

CSP Sesonga yasabye urwo rubyiruko kuba ijwi ry’abaturage bahuye n’akarengane ndetse bakarenganywa n’abakagombye kubarenganura bakirengagiza kubakemurira ibibazo.

Yagize ati:” kurwanya ibyaha bikomeye nk’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, gucuruza ibiyobyabwenge  ndetse na ruswa,  bisaba ubufatanye bw’abaturage n’inzego zitandukanye.  Mwebwe nk’urubyiruko rwabyiyemeje kandi rwibumbiye hamwe tubatezeho byinshi mu kubikumira no kubirwanya”.

Kugeza ubu, urubyiruko rugera ku bihumbi 2 nirwo rugize ihuriro ryabo rigamije gukumira no kurwanya ibyaha mu karere ka Nyagatare.