Urubyiruko rw'Abakorerabushake mu gukumira ibyaha (Youth Volunteers in Community Policing Organization) rwo mu karere ka Nyagatare rwihaye umukoro wo gushyiraho amahuriro yo gukumira ibyaha mu midugudu yose igize aka karere .
Abahuzabikorwa b’uru rubyiruko ku rwego rw’imirenge babyiyemeje ku wa mbere tariki 8 z’uku kwezi mu nama bagiranye n’Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Chief Superintendent of Police (CSP) Johnson Sesonga.
Amahuriro bagiye gushyiraho azibanda ahanini ku gukangurira abahatuye kwirinda kwishora mu biyobyabwenge babigisha ingaruka zo kubicuruza, kubinywa no kubikoresha; bakaba kandi bariyemeje gushyira imbaraga mu gukumira icuruzwa ry’abantu.
Umuhuzabikorwa w’uru rubyiruko ku rwego rw’akarere, Emmanuel Bonane yavuze ko gushyiraho ayo mahuriro ari bumwe mu buryo bwo kwagura ibikorwa byabo byo gukangurira Umuryango nyarwanda kwirinda ibyaha no gufatanya kubikumira; aha akaba yaravuze ko mu gihe kitarenze ukwezi (uhereye umunsi babyiyemeje) bazaba bamaze gushyiraho ayo mahuriro.
Yagize ati,"Ayo mahuriro ni amatsinda mato y’abantu bazaba bashinzwe gukangurira abandi kwirinda kwishora mu biyobyabwenge; banabakangurire kwirinda icuruzwa ry’abantu n’ibindi byaha muri rusange. Ibi bizafasha mu gutuma abantu basobanukirwa ko gukumira icyahungabanya umutekano ari inshingano za buri wese; ko bitagomba guharirwa Polisi n’izindi nzego z’umutekano kuko batabera hose icyarimwe."
Bonane yasabye bagenzi be kurangwa n’imyitwarire izira amakemwa; aha akaba yaragize ati,"Umwarimu mwiza atanga urugero rwiza ku bo yigisha. Nk’abashinzwe gukangurira abandi kwirinda ibyaha, tugomba kuba ba Bandebereho."
Mu kiganiro yagiranye na bo, CSP Sesonga yabanje gushimira urwo rubyiruko uruhare bagira mu gukumira ibyaha; ariko na none abaha umukoro wo gukangurira urundi rubyiruko ndetse n’Umuryango nyarwanda muri rusange kwirinda ibiyobyabwenge babasobanurira ingaruka zo kubicuruza, kubinywa no kubikoresha.
Yababwiye ati,"Mu bikorwa byanyu by’ubukangurambaga mujye mubwira abo mwahuye ko ibiyobyabwenge bitera ubinywa uburwayi butandukanye butuma adakora ngo yiteze imbere; kandi ko bimutera gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa no gufata ku ngufu."
CSP Sesonga yongeyeho agira ati,"Mujye kandi mubabwira ko ibiyobyabwenge bitera igihombo gikomeye ababyishoramo kuko iyo bifashwe byangizwa; kandi ko uhamwe n’icyaha cyo kubyishoramo afungwa, akanacibwa ihazabu; bityo mubagire inama yo gucuruza no kunywa ibyemewe n’amategeko bitagira ingaruka mbi ku buzima bwabo."
Aya mahuriro agiye gushyirwaho n’Urubyiruko rw’Abakorerabushake aje yiyongera kuri 50 amaze gushyirwa mu bigo by’amashuri biri hirya no hino muri aka karere.
Kinyarwanda
English











