Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyagatare: Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha rwiyemeje kurushaho gukangurira abantu kubyirinda

Urubyiruko Nyarwanda rw'abakorerabushake mu kurwanya no gukumira ibyaha (Rwandan Youth Volunteers in Crime Prevention Organisation-RYVCPO) rwo mu karere ka Nyagatare rwiyemeje kurushaho gukangurira abantu kwirinda no kurwanya ibyaha.

Uyu mwanzuro rwawufatiye mu nama yarwo yabereye ku biro by’aka karere ku itariki 29 Ukuboza 2015.

Umuhuzabikorwa warwo witwa Michel Rwiyemaho yavuze ko iyo nama yari igamije gusuzuma uko imikorere yarwo imeze, n’uko imikoranire hagati yarwo n’izindi nzego imeze, ndetse no gufata ingamba zatuma ibyo birushaho kunozwa.

Iyo nama yitabiriwe kandi n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Senior Superintendent of  Police (SSP) Christian Safari, akaba yarabagiriye inama y’ukuntu barushaho kunoza ibyo bakora.

Ibiyobyabwenge nk’urumogi n’inzoga zitemewe nka Kanyanga biri mu byo SSP Safari yabwiye urwo rubyiruko kurushaho kurwanya.

Yarusobanuriye ko ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, gusambanya abana, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge.

SSP Safari yabwiye urwo rubyiruko ati:"Ibiyobyabwenge nk’uko byitwa biyobya ubwenge bw’uwabinyoye. Ni na yo mpamvu akora bene biriya byaha ndetse n’ibindi  kuko nta mutimanama aba afite."

Yarubwiye kujya rusobanurira abantu ingaruka zabyo no kubakangurira kutabinywa, kutabicuruza, no kutabikwirakwiza .

Rwiyemaho yabwiye bagenzi be ati:"Twiyemeje kuba ijisho ry’umutekano. Kugira ngo ibyo tubigereho, tugomba kurushaho kurwanya no gukumira ibyaha bitaraba, kandi tugaha amakuru Polisi y’u Rwanda ku gihe yatuma bikumirwa ndetse yanatuma hafatwa ababikoze cyangwa abari gucura imigambi yo kubikora."

Iyo nama yashojwe hemejwe ko hazajya habaho inama ngaruka kwezi izajya ihuza Polisi y’u Rwanda muri aka karere n’urwo rubyiruko kugira ngo impande zombi zifatire hamwe ingamba zo kurushaho kurwanya no gukumira ibyaha.

RYVCPO igizwe n’abanyeshuri biga muri Kaminuza n’amashuri yisumbuye ndetse n’ababirangije.

Abayigize bagera bose ku 7000, bakaba babarizwa mu turere twose tw’igihugu, aho bakorera ibikorwa bigamije kurwanya no gukumira ibyaha.

Uru rubyiruko rukora kandi ibindi bikorwa birimo kubakira imwe mu miryango itishoboye, kuyirihirira ubwisungane mu kwivuza, no kuyoroza  amatungo magufi n’amaremare.

Ku itariki 7 Gicurasi 2015, RYVCPO yasinyanye na Polisi y’u Rwanda amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha.