Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyagatare: Urubyiruko rwa ADEPR rwakoze urugendo rwo gukangurira abandi kwirinda ibiyobyabwenge

Urubyiruko rw’Itorero rya Pantekote mu Rwanda (ADEPR) mu karere ka Nyagatare rugera ku 5000, ku itariki 5 z’uku kwezi rwakoze urugendo rwa kilometero zigera kuri zirindwi rwo gukangurira ibyiciro byose by’abantu kutishora mu biyobyabwenge.

Urwo rugendo rwaruhereye ku cyicaro cya ADEPR – Nyagatare, ruzenguruka Umujyi wa Nyagatare, rurusoreza ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda muri aka karere; aho rwaganirijwe n’abayobozi batandukanye ku ngaruka zo kwishora mu biyobyabwenge; aha hakaba kandi harabereye igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge byafatiwe mu bice bitandukanye by’aka karere mu  bihe bishize.

Muri urwo rugendo urwo rubyiruko  rwari rwitwaje ibyapa byanditseho amagambo akubiyemo ubutumwa bugaragaza ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge; kandi bukangurira abantu b’ingeri zose kubyirinda no gufatanya kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ryabyo.

Ibiyobyabwenge byangijwe kuri uwo munsi bigizwe na litiro 100 za Kanyanga, amakarito 58 ya Chase, amakarito 46 ya Zebra Warage,  n’amakarito 16 ya Kick Warage.

Mu kiganiro yagiranye na rwo, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Chief Superintendent of Police (CSP) Johnson Sesonga yagize ati,"Ibiyobyabwenge bishyira mu kaga ubuzima bw’ubinywa kubera ko bimutera uburwayi butandukanye; kandi usibye n’ibyo bimutera gukora ibyaha binyuranye. Mukomeze kuba abafatanyabikorwa mu gukangurira abandi kubyirinda."

Yarubwiye ko kunywa ibiyobyabwenge bishobora gutuma bishora mu busambanyi bukurikirwa n’ingaruka zirimo gutwara inda zitateganyijwe, kuba ababyeyi imburagihe, kureka ishuri  no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

CSP Sesonga yavuze ko ibyaha bikorwa n’abanyoye ibiyobyabwenge harimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gusambanya abana; maze asaba abari aho gufatanya kubirwanya batungira agatoki Polisi y’u Rwanda ababyishoramo.

Yashimye Itorero rya ADEPR muri aka karere ku ruhare rwaryo mu kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge binyuze mu bikorwa nk’ibi by’ubukangurambaga by’urubyiruko  rwaryo.

Mu ijambo rye, Umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda, Bishop Sibomana Jean yagize ati,"Gukumira ibyaha biri mu mahame shingiro y’Itorero rya ADEPR. Twigisha abizera bacu, ndetse n’abandi muri rusange kwirinda ikibi aho kiva kikagera. Kutishora mu biyobyabwenge biri mu byo tubakangurira; kandi tuzakomeza gutanga umusanzu mu kubirwanya binyuze mu bukangurambaga butandukanye."

Yashimye Polisi y’u Rwanda n’abandi bayobozi baganirije urwo rubyiruko ku bubi bw’ibiyobyabwenge, kandi arusaba gukurikiza inama rwagiriwe.