Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyagatare: Umuturage yafatanwe litiro 185 z'ikiyobyabwenge cya Kanyanga

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Mutarama abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibyaha n'ubucuruzi bwa magendu (ASOC) bafashe Nsengiyumva Evariste, bamufatana litiro 185 za kanyanga. Yafatiwe mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Kiyombe, Akagari ka Kabungo, Umudugudu wa Cyondo.

Nsengiyumva yeretswe itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Mutarama ku biro bya Polisi mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare.

Nsengiyumva yemeye ko yajyaga aca mu nzira za rwihishwa akajya muri Uganda agakurayo kanyanga akazizana mu Rwanda. Yavuze we na mugenzi we wacitse bari bakoresheje amagare binjiza izo kanyanga.

Yagize ati "Nari kumwe na Kiboyi na Uwizeye ari nawe watuyiboye Uganda aho twakuye iriya kanyanga. Twayipakiye ku magare tuyinjiza mu Rwanda rwihishwa, tutaragera mu rugo nibwo abapolisi badufashe nijoro."

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamduni Twizeyimana yavuze ko uriya yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

Yagize ati " Bariya bose bari batanzweho amakuru n'abaturage bari bababonye binjira mu Rwanda rwihishwa bafite imifuka irimo kanyanga. Abapolisi bahise bihutira kubafata babona abantu batatu ku magare bafiteho imifuka, gusa hafashwe Nsengiyumva gusa abandi baracika."

 Kuri uyu munsi hafashwe uwitwa Itangishatse Eric w'imyaka 20, wafatiwe mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Rusiga, Akagari ka Rusiga. Yafatanwe urumogi yacuruzaga mu baturage.

Itangishatse amaze gufatwa yavuze ko yari inshuro ya kabiri akwirakwiza urumogi arukuye i Musanze akaba yari agiye kurucuza mu Mujyi wa Kigali. Yanze kuvuga abo yari arushyiriye.

Aba bombi bahise bashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB)kugira ngo hakorwe iperereza.

Iteka rya minisitiri n? 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw?ibiyobyabwenge n?ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy?urumogi mu biyobyabwenge bihambaye mu gihe rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n?amabwiriza y?ubuziranenge n?andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw?imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n?amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa  igifungo cya burundu n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye. Ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje ahanishwa igifungo kitari munsi y?imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW).Nyagatare: Umuturage yafatanwe litiro 185 z'ikiyobyabwenge cya Kanyanga

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 07 Mutarama abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibyaha n'ubucuruzi bwa magendu (ASOC) bafashe Nsengiyumva Evariste, bamufatana litiro 185 za kanyanga. Yafatiwe mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Kiyombe, Akagari ka Kabungo, Umudugudu wa Cyondo.

Nsengiyumva yeretswe itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Mutarama ku biro bya Polisi mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare.

Nsengiyumva yemeye ko yajyaga aca mu nzira za rwihishwa akajya muri Uganda agakurayo kanyanga akazizana mu Rwanda. Yavuze we na mugenzi we wacitse bari bakoresheje amagare binjiza izo kanyanga.

Yagize ati "Nari kumwe na Kiboyi na Uwizeye ari nawe watuyiboye Uganda aho twakuye iriya kanyanga. Twayipakiye ku magare tuyinjiza mu Rwanda rwihishwa, tutaragera mu rugo nibwo abapolisi badufashe nijoro."

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamduni Twizeyimana yavuze ko uriya yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage.

Yagize ati " Bariya bose bari batanzweho amakuru n'abaturage bari bababonye binjira mu Rwanda rwihishwa bafite imifuka irimo kanyanga. Abapolisi bahise bihutira kubafata babona abantu batatu ku magare bafiteho imifuka, gusa hafashwe Nsengiyumva gusa abandi baracika."

 Kuri uyu munsi hafashwe uwitwa Itangishatse Eric w'imyaka 20, wafatiwe mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Rusiga, Akagari ka Rusiga. Yafatanwe urumogi yacuruzaga mu baturage.

Itangishatse amaze gufatwa yavuze ko yari inshuro ya kabiri akwirakwiza urumogi arukuye i Musanze akaba yari agiye kurucuza mu Mujyi wa Kigali. Yanze kuvuga abo yari arushyiriye.

Aba bombi bahise bashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB)kugira ngo hakorwe iperereza.

Iteka rya minisitiri n? 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw?ibiyobyabwenge n?ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy?urumogi mu biyobyabwenge bihambaye mu gihe rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n?amabwiriza y?ubuziranenge n?andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Itegeko n?68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n?ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko  Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw?imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n?amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n?urukiko ahanishwa  igifungo cya burundu n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye. Ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje ahanishwa igifungo kitari munsi y?imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW).