Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Nyagatare: Umuturage yafatanwe amafaranga y’amiganano arenga ibihumbi 100

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare mu  Murenge wa Tabagwe  tariki ya 8 Gashyantare 2021  yafashe uwitwa Mugisha Ibrahim ufite imyaka 36, yafatanwe   amafaranga y’u Rwanda  y’amiganano ahwanye  n’ibihumbi 120. Yafatiwe mu Murenge wa  Tabagwe mu Kagari ka Tabagwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba,  Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko Mugisha yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’aho yari avuye kugura  kugura icyayi muri resitora.

CIP Twazeyimana  yagize ati”  Mugisha yagiye kunywa icyayi muri resitora  amaze kukinywa   arishyura,  uwacuruzaga arebye neza asanga amuhaye  amafaranga y’amiganano niko guhita yihutira kubimenyesha Polisi.” 

CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko Polisi yihutiye gutabara  isanga Mugisha yagiye, afatirwa  aho yari acumbitse asanganwa amafaranga y’u Rwanda  y’amiganano angana n’ibuhumbi 110 yemera ko yari yishyuye muri  resitora ibihumbi 2 n’andi ibihumbi 8  y’ubukode bw’aho yari acumbitse yose y’amiganano.

Abajijwe aho yayakuye  yavuze ko   yayahawe n’umugande witwa Byamukama Alexis ayamuha nk’inguzanyo azishyura mu mezi abiri, avuga ko atari aziko ayo mafaranga ari amiganano.

Umuvugizi wa Polisi  mu  Ntara y’Iburasirazuba  yasabye abaturage kwirinda gukora cyangwa gukwirakwiza  amafaranga y’amiganano kuko bigira ingaruka mbi ku ubifatiwemo ndetse no ku bukungu bw’Igihugu. Yasabye abaturage kujya bashishoza mu gihe bahawe amafaranga bakareba niba ari  mazima basanga afite ikibazo bakihutira gutanga amakuru, abashishikariza gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyurana mu rwego kwirinda ababaha amafanga y’amiganano ndetse no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Polisi yahise ishyikiriza  Mugisha  Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri  sitasiyo ya  Polisi ya  Tabagwe kugira ngo  hakorwe iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 269 ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).