Polisi ikorera mu karere ka Nyagatare ku bufatanye n’abaturage bo muri aka karere mu murenge wa Nyagatare mu kagari ka Nyagatare kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Nyakanga bafashe Gakwaya Jean Baptiste w’imyaka 42 afite amasashe ibihumbi 18, 600 akaba yari agiye kuyacuruza mu baturage.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko ariya masashe Gakwaya yayahawe n’umuturage wo mu gihugu cya Uganda. Ayamujugunyira ari mu gihugu cya Uganda undi nawe amujugunyira amafaranga.
Yagize ati “Bafite amayeri bakoresha yo kujugunyirana biriya bucuruzwa n’amafaranga ku buryo nta wambuka igihugu ngo ajye mu kindi. Nibyo Gakwaya yakoresheje kugira ngo abone ariya masashe, umuturage wa Uganda nawe abona amafaranga.”
CIP Twizeyimana akomeza avuga ko Gakwaya bitamuhiriye kuko amaze gushyikira amasashe yafashwe ataragera kure arayamburwa.
Ati “Bamwe mu baturage bamubonye ateze moto mu gitondo nka saa mbiri bagira amacyenga baramuhagarika basanga ni ibikapu n’imifuka byuzuyemo amasashe, bahise bahamagara Polisi ihita iza iramufata. Gakwaya yavuze ko yari agiye gutega imodoka akajya kuyacuruza mu karere ka Kayonza.”
Umuvugizi wa Polisi yashimiye abaturage bagize uruhare rugaragara mu gutuma Gakwaya afatwa. Yabagaragarije ingaruka amasashe agira ku bidukikije mu Rwanda bitewe, yasababye kandi kwrinda gucuruza amasashe ndetse bagira uwo babona ayafite bakihutira gutanga amakuru mu bayobozi.
Mbere y’uko Gakwaya ashyikirizwa ubugenzacyaha yabanje kujyanwa mu kato kugira ngo hasuzumwe ko nta bwandu bwa COVID-19 afite. Abaturage kandi baributswa ko imipaka ifunze kubera Koronavirusi bityo ntawemerewe kwambuka igihugu ngo ajye mu kindi.
Kinyarwanda
English











