Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Mutarama 2019 Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare yafashe Uwineza Jeaninne ufite imyaka 29, yafashwe arimo kugerageza gutanga ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100.Yayahaga umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyagatare kugira ngo amufungurire umugabo we ufungiwe gucuruza inzoga zitemewe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko urugamba rwo kurwanya ruswa ari imwe mu nshingano z’ibanze Polisi y’u Rwanda igomba kurwana yivuye inyuma.
Yagize ati:” Umuntu wese utekereza gutanga ruswa cyangwa kugaragara mu bikorwa bya ruswa yitegure kuzahangana n’ingaruka zabyo.”
Yakomeje avuga ko n’ubusanzwe gutanga ruswa ari icyaha ariko noneho byagera ku gushaka kuyiha abapolisi byo ni nk’ubwiyahuzi kuko uzabigerageza bitazamugwa amahoro.
Ati:”Umupolisi afite inshingano zo kurwanya ruswa ndetse no kugenzura ko amategeko yubahirizwa,ariko iyo umuturage yifashe akajya guha ruswa umupolisi biba bimeze nko kwiyahura.”
Uwineza aremera icyaha ndetse akanagisabira imbabazi.
Umwaka ushize wa 2018 abaturage bagera kuri 200 nibo bafashwe bagerageza guha ruswa abapolisi.
Itegeko rihana ruswa mungingo yaryo ya 4 riteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Kinyarwanda
English











