Mu karere ka Nyagatare, mu murenge wa Musheri, umugabo w’imyaka 43 y’amavuko ari mu maboko y’ubugenzacyaha aho akurikirwanyweho guha umupolisi ruswa y’amafaranga ibihumbi makumyabiri na bitanu by’amafaranga y’u Rwanda ( 25000 frw) kugirango afungure moto ye yari yafatiwe mu makosa.
Hari ku itariki ya 18 Kamena mu masaha y’igicamunsi nibwo Nshimimana Jean Claude w’imyaka 43 y’amavuko yafashwe agerageza guha umupolisi ruswa ngo amuhe moto ye yafashwe izira ko yafashwe ipakiye inzoga zitemewe mu Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’I Burasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire yavuze ko avuga ko uyu Nshimiyimana Jean Claude yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’umupolisi yashakaga guha ruswa.
Yagize ati: ‘’ mu bihe bitandukanye, uyu Nshimiyimana yahamagaye umupolisi amubaza ibisabwa kugirango ahabwe moto ye yafunzwe izira gupakira inzoga zitemewe zizwi nka Zebra.’’
CIP Kanamugire yakomeje avuga ko aho ku girango Nshimiyimana akurikize ibisobanuro yahawe n’umupolisi yashatse uko yatanga ruswa.
yagize iti: ‘’Nshimiyimana yakomeje kwinginga umupolisi ngo bahure baganire, mu kuhagera yamuhaye ruswa y’amafaranga ibihumbi 25, aho kuyakira uyu mupolisi yahise abimenyesha abayobozi be, maze uyu mugaboarafatwa.’’
CIP Kanamugire yasabye abaturage gukurikiza amategeko aho kwishora mu bikorwa byo gutanga ruswa
Yagize ati: ‘’ ikinyabiziga cyawe cyafatiwe mu makosa aho gukurikiza amategeko mu kwishyura amande waciwe, ugeretseho n’icyaha cyo gutanga ruswa; ni umuco mubi ukwiye gucika kuko ruswa imunga ubukungu bw’igihugu.
Yagize ati: ‘’ Imbaraga za buri wese zirakenewe mu kurwanya uwo ariwe wese utanga cyangwa waka ruswa, kuko byagaragaye ko idindiza ubukungu bw’igihugu, ikanimakaza akarengane.’’
Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mungigo yacyo ya 641 gisobanura ruswa nk’igikorwa cyo gutanga icyo ari cyo cyose ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa amasezerano yabyo kugira ngo akorere umuntu ibinyuranyije n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze.
Amategeko kandi avugako mu gihe uwabikoze ahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.
Kinyarwanda
English











